General Sultan Makenga bivugwa ko ari umuyobozi wa M23, byatangajwe ko yaba ari mu b’imbere mu mirwano uyu mutwe witwaje intwaro uhanganyemo n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC.
M23 yari imaze iminsi ihanganiye na FARDC muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, ibinyujije mu Muvugizi wayo Major Willy Ngoma, tariki ya 1 Mata 2022 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika imirwano.
Ariko ku wa 6 Mata, Major Ngoma yatangaje ko FARDC yongeye kubashotora yifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura, zibagabaho ibitero bine ku birindiro byabo, ariko ngo na bo birwanyeho, birukankana izi ngabo za Leta, ‘zikizwa n’amaguru’.
Kuri uyu wa 8 Mata, FARDC yongeye kuvugwaho kugaba igitero ku birindiro bikuru bya M23 biri ku musozi wa Tshanzu mu rukerera, aho ngo byaba byarangiye ibifashe.
Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko FARDC yaje gusubira inyuma, uyu mutwe witwaje intwaro ufata uduce twa Gasiza, Gisiza, Bugusa, Bikenke, Kinyamahura na Rwambeho, ugota Tshengero, bamwe mu barwanyi bawo berekeza mu gace ka Rwankuba.
Muri iyi mirwano ngo ni ho harimo Gen. Sultan Makenga utari ukivugwa cyane kuva we n’abandi barwanyi bahoze muri M23 mbere y’uko isenyuka mu 2013, barambika intwaro, bagahungira mu bihugu bituranye na RD Congo.
Makenga avuzweho aya makuru nyuma y’ifoto ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, imugaragaza yambaye imyambaro y’igisirikare, yicaye ku gatebe, yishingikirije inkoni. Iruhande rw’aho ari bisa n’aho ari mu ishyamba, hagaragara umusirikare umurinze.
Tanga igitekerezo