FARDC imaze iminsi itatu ikaza ibirindiro byayo i Kengezi muri Teritwari ya Aru (Ituri), ku mupaka na Sudani y’Epfo na Uganda. Guverineri w’intara ni we watanze aya mabwiriza nyuma yo gukorera uruzinduko mu mpera z’icyumweru gishize muri kariya gace.
Ingabo zongereye umubare muri kariya karere ngo mu rwego rwo gukumira abantu bitwaje intwaro baturuka muri ibyo bihugu by’ibituranyi bagakorera ibyaha abaturage. Kuhagera kw’abo basirikare ngo byakiriwe neza n’abenegihugu.
Muri kariya karere k’umupaka nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga, ngo hasanzwe haba urujya n’uruza rwinshi rw’abaturage ku mupaka ihuza ibihugu bitatu.
Ariko hejuru ya byose hari ibibazo by’umutekano na Sudani y’Epfo. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko amabandi yitwaje intwaro yinjira mu midugudu myinshi ya Congo bagakorera ibyaha bitandukanye abaturage, birimo ubwicanyi, ubujura bwitwaje imbunda, hamwe no kwigabiza imirima yabo.
Ku cyemezo cya guverineri w’intara, abasirikare ba FARDC bongerewe ku mupaka na Sudani y’Epfo kugira ngo bahagarike uko kwinjira.
Sosiyete sivile yari imaze igihe yamagana ihohotera rikorwa n’abantu bitwaje intwaro baturukae muri ibi bihugu by’ibituranyi, yishimiye iki cyemezo. Nk’uko byatangajwe na Anguva Wadri, perezida wa sosiyete sivile muri Zaki, uvuga ko bizafasha abaturage baho kongera kubona imirima no kujya mu mirimo yabo mu bwisanzure.
Iyi sosiyete sivile ariko, yifuza ko izo ngabo zazahaguma kugira ngo zibungabunge ubusugire bw’igihugu.
Tanga igitekerezo