Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alivera Mukabaramba yanenze abayobozi bishyiriraho amabwiriza n’ibihano bidafite aho biteganywa mu mategeko, yemeza ko bigamije kubangamira ubwisanzure bw’abaturage.
Dr Alivera Mukabaramba asobanura ko leta idashyiraho amabwiriza abangamiye abaturage, akemeza ko kubigisha no kubasobanurira ari byo byagashyizwe imbere.
Muri iki cyumweru mu karere ka Rusizi humvikanye inkuru y’umuturage wahanishijwe gutanga amafranga, ahabwa fagitire y’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA.
Umuturage wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi witwa Nsabimana Dominique yaciwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000 Frw) azira kutamenya gusoma.
Inyemezabwishyu yatanzwe n’umukozi w’ikigo cy’imisoro n’amahoro, RRA irerekana ko Nsabimana yayaciwe ku wa 26 Kamena 2019.
Ni ibintu bitavuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, benshi banenga icyemezo cyo guhana umuturage kuko atazi gusoma.
Uwitwa Lorenzo M. Christian yagize ati” Ibi byakozwe ni ibara ndetse ni ishyano, mumuhe indishyi y’akababaro mumusubize agaciro yambuwe kuko mwaramwandagaje, kutamenya gusoma byabaye icyaha ryari?”
Undi witwa Mutambuka Susuruka Ange Alice na we ati” Hhh…[Araseka] ntibiba byoroshye, ubwose ko nshimye ko ariwe wabashije kwerekana ikibazo cye, ubwo abandi barenganywa iteka, babaca amafaranga mu buryo budahwitse bo si benshi?”
Mu gushaka kumenya icyo inzego zo hejuru zivuga ku byemezo nk’ibi, Radiotv Flash yabajije Dr Mukabaramba.
Yagize ati "Oya, biriya ni inzego z’ibanze…Erega abayobozi bose[…]hari abakora nabi, ni imikorere mibi, ariya mabwiriza yayakuye hehe? Ariya mabwiriza […] ubu twamanura ariya mabwiriza akava muri Ministeri? Ubu hari uwakwicara akavuga ngo utazigusoma no kwandika… Ahubwo wamwigisha akabimenya.”
Kuri ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, umuyobozi witwaye uku arabihanirwa.
Dr Mukabaramba ati” Uwo bigaragayeho [Umuyobozi]turamufata tukabimubaza akabyishyura akanabihanirwa. Ayo mafranga baca umuturage aba agomba kuyasubizwa, biriya ntabwo ari byo kuko iyo uyobora abantu benshi bose si ko bumvira ibintu rimwe ariko icyiza ni uko uhora ubareba kandi ukamenya amakosa aba yakozwe, nta mabwiriza ashobora kujyaho ameze kuriya namwe murabizi.”
Mu murenge wa Bumbogo wo mu karere ka Gasabo na ho hagaragaye ibisa n’ibi mu minsi ishize mu kagari ka Ngara, aho ubuyobozi bwako, umudugudu n’abashinzwe umutekano bategetse abaturage kutarenze saa yine z’ijoro batarataha, ubirenzeho akaba agomba gukubitwa.
Tanga igitekerezo