Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yateye mpaga USM Alger yo muri Algerie kubera gutuma umukino ubanza wa 1/2 mu marushanwa ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, wagombaga kuyihuza na RS Berkane yo muri Maroc, utaba.
Umukino ubanza wa 1/2 cya CAF Confederation Cup wagombaga guhuza USM Alger yo muri Algerie na Renaissance Berkane yo muri Maroc ku Cyumweru tariki ya 21 Mata, ntiwabaye kubera amakimbirane ashingiye kuri politiki, aho iyi kipe yasuye yangiwe gukinana imyambaro yazanye, na yo ihitamo gutaha nyuma yo kwishyushya.
Nyuma y’uko uyu mukino utabaye, Akanama Gashinzwe Imyitwarire muri CAF, kahise kicarara gasesengura impamvu nyamukuru yabiteye, maze gafata imyanzuro ikurikira.
USM Alger yahanishijwe guterwa mpaga y’ibitego 3-0 ndetse haziyongeraho n’ibindi bihano bitaratangazwa.
Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 28 Mata kuri Stade Municipal Berkane muri Morocco Saa Mbili z’ijoro.
Ibihugu byombi bihora mu makimbirane ashingiye ku butaka buzwi nka Sahara y’Iburengerazuba Maroc ifata nk’ubwayo, mu gihe Algeria ibufata nk’igihugu kigenga.
Ikipe ya RS Berkane ifite imyambaro iriho ikarita irambuye ya Maroc, igaragaraho agace ka Sahara y’i Burengerazuba, akaba ari yo mpamvu yatumye ifatirwa ku kibuga cy’indege.
Algerie yacanye umubano na Maroc mu 2021, iyishinja ibikorwa by’ubushotoranyi. Mu ntangiriro za 2023, Maroc yanze kwitabira CHAN 2022 yabereye muri Algerie.
Tanga igitekerezo