Polisi yo mu gace ka Kitui ho muri Kenya yarashe mu cyico umugabo wari usanzwe ari umupasiteri, nyuma yo kumufatira mu cyuho yiba rimwe mu maduka aherereye ku isoko rya Kavisuni.
Amakuru avuga ko uyu muvugabutumwa mbere yo kuraswa yari no mu gatsiko mu cyumweru gishize kibye iduka ry’uwitwa Muli Munyoki, mbere yo kubanza kumufatiraho imbunda.
Abavugwa muri ubwo bujura barimo n’uwarashwe amakuru avuga ko ku manywa bahinduka abapasiteri, byagera nijoro bagahinduka abajura ruharwa.
Bivugwa ko basanzwe bafite insengero ebyiri mu gace ka Matinyani gaherereye mu burengerazuba bwa Kitui.
Nka Pasiteri Ezekiel Muinde Mwangangi warashwe, yari asanzwe ari nyiri urusengero rwa Heaven City Chapel ruherereye mu gace ka Soweto, mu burengerazuba bwa Kitui. Uyu kandi yanayoboraga urundi rusengero ruherereye hafi y’isoko rya Kauma.
Daily Nation Kenya dukesha iyi nkuru yanditse ko ubwo uriya muvugabutumwa yarasirwaga mu bujura, bagenzi be bari mu gatsiko yari ayoboye bikekwa ko ari abayoboke be bo babashije gucika polisi yashoboye kubarasa ikabakomeretsa.
Pasiteri Mwangangi ubwo yari amaze kwicwa yasanganwe pistol nto ya baringa, icyuma ndetse na Radiyo ya Polisi na yo ya baringa. Ni mu gihe umwe muri bagenzi be bari kumwe bikekwa ko yari afite imbunda ya nyayo.
Nyiri iduka uriya muvugabutumwa na bagenzi be yasobanuye ko ubwo bamuteraga bari bigize abapolisi, bavuga ko hari ibicuruzwa byari byibwe bakekaga ko biri mu iduka rye.
Nyuma yo kubemerera kwinjira ngo bahise bamutunga imbunda ndetse banazitunga abarinzi barindaga aho hantu, mbere yo kubategeka guhita baryama hasi.
Umucuruzi ngo bahise bamwambura Ksh150,000 n’ibindi bintu yari afite birimo za telefoni, gusa ako kanya Polisi ihita itabara byihuse nyuma yo gutabazwa.
Abapolisi basanze pasiteri na bagenzi be bari kugerageza gucika babasaba kumanika amaboko, abandi bahangana na bo ari na ko bagerageza gucika bifashishije moto bari bafite.
Pasiteri Mwangangi yahise araswa mu cyico, mu gihe mugenzi we yacikanye igikomere cy’isasu yarashwe ku kaboko k’ibumoso.
1 Ibitekerezo
Kuwa 29/04/24
MUME AMAKURU YURUPFU RWUMUHANZI BITA JEYI POLLE WURWANDA
Subiza ⇾Tanga igitekerezo