Umunyarwanda Ngendahayo Jérémie ukinira May Stars yagonzwe n’imodoka ubwo yari mu myitozo mu muhanda ugana Nyabugogo uvuye ku Kinamba.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aho igare rye rifite agaciro k’agera kuri miliyoni 8 Frw rirangirika bikomeye.
Jérémie yagonzwe n’iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota ubwo yari ari mu myitozo nk’uko bisanzwe.
Uyu mukinnyi yakinnye Tour du Rwanda bwa mbere uyu mwaka, gusa yaje kuyikurwamo ndetse anacibwa amande ya Frw 290,000 azira gufata ku modoka.
Uyu musore yakoze ayo makosa ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare, ubwo hakinwaga agace ka kane ka Tour du Rwanda kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu.
Uyu musore kandi yaregukanye Isiganwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye uwa gatatu mu batarengeje imyaka 23 bakinnye Isiganwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 ryabaye ku Cyumweru, tariki ya 28 Mata 2024.
Tanga igitekerezo