Ubwo Zuchu na Diamond Platnumz bari mu gitaramo ahitwa Pangani, Zuchu yongeye kugaragaza urukundo akunda Diamond maze amubaza niba azamurongora cyangwa niba ari ukumukoresha gusa.
Ku munsi wo ku wa Kabiri, abahanzi batandukanye bahuriye ahitwa Tanga, mu Karere ka Pangani muri Tanzania mu gitaramo cya Mwengi Vigil.
Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi bakunda indirimbo z’abahanzi bagezweho mu muziki w’Akarere.
Muri iki gitaramo, abahanzi bafashe umwanya bataramana n’abafana babo karahava gusa ubwo Zuchu na Diamond Platnumz bageraga ku rubyiniro, batunguye abantu ubwo baririmbaga indirimbo yabo ‘Mtasubiri Sana’.
Basoje kuririmba iyo ndirimbo, Zuchu yaje kubaza Diamond niba azamurongora cyangwa niba ari ukumukoresha gusa.
Zuchu yagize ati “Uzandongora ryari? Cyangwa urankoresha gusa?” Nyuma y’uko Diamond abuze icyo arenzaho, Zuchu yasabye abafana bose kuririmba ngo “Murongore.”
Nyuma y’ibyo Diamond Platnumz nawe yahise aririmba abaza abafana niba koko Zuchu yamuhereza abana.
Mu gusubiza, Zuchu yagize ati:”Urankunda? Uzandongora ryari? Cyangwa urimo kunkoresha gusa?
Iki kibazo cya Zuchu benshi bacyise ikibazo cyuzuyemo ubwenge nk’umwana uri kwisabira ibyo kurya.
Diamond ntabwo yacyitayeho gusa abafana bagize bati:”Murongore, Murongore.”
Ubwo Zuchu yavaga ku rubyiniro yahaye abafana amafaranga abashimira ko bari bamaze kumufasha mu rugamba rwo gukomeza gushotora Diamond Platnumz.
Tanga igitekerezo