Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari gukorwa isuzuma ry’uko hakoroshywa ibihano bifatirwa abahamwe n’icyaha cyo kunywa urumogi.
Ayo makuru akimenyekana, imigabane y’ibigo bicuruza urumogi yahise izamuka kugeza kuri 20 ku ijana, ndetse n’ubu bikaba bikiri kwiyongera.
Biramutse byemejwe bwaba ari bwo bwa mbere ubutegetsi bw’Amerika bukoze ivugurura rikomeye ku mikoreshereze y’urumogi mu myaka 40 ishize.
Ubutegetsi buvuga ko urumogi rwashyirwa mu cyiciro cya gatatu cy’imiti ifatwa nkiri ku rugero rwo hasi, haba ku bayikoresha ku mpamvu zijyanye n’ibitekerezo cyangwa z’umubiri.
Umushinga w’ubu busabe uroherezwa muri Prezidansi y’Amerika mu biro bishinzwe igenamigambi kugira ngo wigweho
Hazakurikiraho ko hafatwa icyemezo mbere y’uko hasohoka amabwiriza kuri iyo ngingo.
Tanga igitekerezo