Ejo hashize kuwa Gatatu , polisi yo muri Bresil yavuze ko yataye muri yombi umugore wazanye muri Banki umusaza w’imyaka 68 mu kagare k’abamugaye yapfuye kugirango amusinyire inguzanyo yari yasabye.
Uyu mugore witwa Erika Vieira Nunes, yazanye umurambo ku kagare muri banki iherereye mu nkengero z’umujyi wa Rio maze ashaka kujijisha abakozi ba banki kugirango ahabwe inguzanyo yashakaga y’amadolari 3,250, nk’uko amashusho ya kamera y’umutekano yabigaragaje.
Ubwo yageraga ku idirishya rikoreramo umukozi ushinzwe kubika no gutanga amafaranga muri banki, yafashe ikaramu ayifatisha uwo mukambwe wapfuye akajya amuvugisha undi ntasubize bihita bitahurwa ko ukuboko k’uwo mugabo kudakora.
Mu byo yivugishaga, harimo amagambo agira ati " marume urumva? Ugomba kunsinyira tukagenda. Ko mbona utavuga, niba utameze neza, ngiye kukujyana mu bitaro."
Abakozi ba banki bagize amakenga kubera ko uwo mugabo yakomezaga kunaga ijosi, niko guhita bahamagara abapolisi, bamuta muri yombi atangira gukurikiranwaho icyaha cy’uburiganya hanyuma umurambo w’uwo musaza ujyanwa muri morgue.
Umwunganizi we yavuze ko uyu mugabo yapfiriye muri banki, ariko isesengura ry’ubucamanza rya polisi ryemeje ko yapfuye mbere y’uko ahagera.
Tanga igitekerezo