Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) kirateganya ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Burusiya buziyongera vuba kurusha ubukungu bwose bw’ibihugu byateye imbere ku Isi, harimo na Amerika.
Ku wa Kabiri, BBC yatangaje ko IMF iteganya ko u Burusiya buziyongera ku gipimo cya 3,2%, hejuru cyane ugereranyije n’u Bwongereza, u Bufaransa n’u Budage.
IMF yavuze ko ibyoherezwa mu mahanga bikomoka kuri peteroli by’u Burusiya "byahagaze neza" kandi amafaranga leta ikoresha "yagumye hejuru" agira uruhare mu kuzamuka.
Muri rusange, yavuze ko ubukungu bw’Isi "bwakomeje kwihagararaho".
IMF yagize ati: "N’ubwo abantu benshi bahanuye ibintu bibi, Isi yirinze ihungabana ry’ubukungu, gahunda y’amabanki yagaragaje cyane kwihagararaho, kandi ubukungu bukomeye buzamuka ntabwo bwahagaze mu buryo butunguranye."
Nubwo u Burusiya bwafatiwe ibihano ibihumbi n’ibihumbi kubera intambara yo muri Ukraine, IMF yazamuye ibyo yari yateganyije muri Mutarama ku bukungu bwabwo muri uyu mwaka, ikavuga ko mu gihe kwiyongera kuzagabanyuka mu 2025, kuzakomeza kuba hejuru kuruta uko byari byitezwe ku gipimo cya 1.8%.
IMF yamanuye ibyo yateganyaga mu Burayi no mu Bwongereza muri uyu mwaka, ivuga ko ubukungu bw’u Bwongereza buziyongeraho 0.5%.
Tanga igitekerezo