Ku mazina ye Rujugiro Ayabatwa Tribert, Rujugiro witabye Imana afite imyaka 83 ni umunyemari w’umunyarwanda. Mu Rwanda yamenyekanye cyane nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 aho nawe yaje mu Rwanda avuye mu buhungiro yari yaragiyemo ari umwana w’imyaka 19, mu mwaka wa 1960 ubwo abo mu bwoko bw’abatutsi birukanwaga nabi mu gihugu mu cyiswe revolisiyo yo muri 1959. Yabaye imfubyi akiri muto kuko yapfushije mama we afite imyaka 12. Avuka mu Karere ka Nyanza.
Rujugiro yahungiye mu gihugu cy’Uburundi. Yatangiye akazi ke ka mbere , akora ku biro by’iposita byakoraga itumanaho hagati y’u Rwanda n’Uburundi. Nyuma y’igihe gito ako kazi yarakaretse ajya gukora muri sosiyeti ibika ibya peteroli aho ku myaka 22 yari afite umwanya w’ubuyobozi bw’iyo sosiyeti.
Hagati ya 1968 na 1978, umwuga wa Ayabatwa wahindutse ubucuruzi. Ibikorwa bye bya mbere by’ubucuruzi yari ikamyo yaguze akoresheje amafaranga yazigamye muri iriya sosiyete ya peteroli yakoragamo. Uko ubwo bucuruzi bwazamukaga, yaguze ikamyo ya kabiri, aha akazi umushoferi, akajya atwara abantu n’ibicuruzwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, (Zaire y’icyo gihe).
Afite imyaka 29, yatangije ibyo gukora imigati, akajya ahahirwa n’amaduka akomeye mu Burundi. Ibi byamwinjirije amafaranga menshi cyane bituma atangira gutekereza indi mishinga yagutse y’ubucuruzi. Amaze kubona ibura ry’ibiribwa mu Burundi, yatangiye gutumiza ingano, ifu n’umunyu mu bihugu bituranyi akajya abigurisha mu Burundi.
Kwagura ubucuruzi byakomeje kumujyamo. Yaguye ubucuruzi bwe maze ajya mu bya zahabu. Gusa uyu mushinga ntiwamuhiriye kuko wamuhombeye, ugatwika ibyo yari yarahihibikaniye byose mbere.
Mu 1974, nibwo yinjiye mu bucuruzi bw’itabi arikura muri Tanzania arizana I Burundi. Yasanze ubucuruzi bw’itabi bwunguka abigira intego nyamukuru y’ubucuruzi bwe. Mu 1978 yashinze uruganda rukora itabi mu Burundi, rwitwa Uruganda rw’itabi rw’Uburundi n’urundi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ayabatwa yatakaje uruganda rw’Uburundi igihe Perezida Pierre Buyoya w’Uburundi yarweguriraga Leta, ubundi muri 1987 akamufunga imyaka itatu amuziza gushaka guhirika ubutegetsi ndetse no gutera inkunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Afunguwe ingufu nyinshi yazishyize mu ruganda rwo muri Kongo.
Muri 1990, Ayabatwa yatorotse gereza ajya muri Afurika Y’Epfo aho naho yahise akomeza ubucuruzi bw’itabi yari yarabonye nk’ubucuruzi yisangamo nyuma yo kugerageza byinshi bimwe byemera ibindi byanga. Yashinze ikigo Mastermind Tobacco Ltd I Cape Town. Nuko yubaka uruganda rukora ibicuruzwa bitanga itabi rihendutse nka Yes na Super match bikava mu burasirazuba bwa Cape town bikwirakwizwa ahandi muri Afurika y’Epfo. Ubu bucuruzi bwatumbagiye vuba cyane. Iri tabi Yes na Super match, ryacurujwe no mu rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Ubwami bw’itabi bwe bwarakuze yagura ibikorwa bye muri Afurika ndetse agera no mu burasirazuba bwo hagati. Byarangiye Ayabatwa ayoboye ikigo Nyafurika cy’Abacuruza Itabi (Pan African Tobacco Group (PTG)) ndetse aba n’umwe mu banyamigabane b’ibanze. Yabivuyemo mu mwaka wa 2013 abisigira abahungu be Paul Nkwaya na Richard Rujugiro.
Umutungo bwite wa Ayabatwa wagereranijwe kugera kuri miliyoni 200 z’amadolari n’ikinyamakuru Forbes muri 2014.
Ayabatwa mu manza
Ayabatwa yaciwe miliyoni 250 z’amafaranga akor,eshwa muri Afurika y’Epfo mu 2009 n’Urukiko Rukuru rwo muri Afurika y’Epfo ashinjwa kunyereza imisoro ya Leta. Mu Rwanda yajemo muri 1990 akahagira ibikorwa nk’umudugudu wiswe uwa Rujugiro I Gikondo ndetse n’inzu y’ubucuruzi yamenyekanye nka UTC, yagiye nabwo mu manza na Leta y’u Rwanda yamushinje kunyereza imisoro. Rujugiro kandi yashoye imari muri banki ashinga banki yitwaga Bancor yageze aho igafunga imiryango, ashora mu mitungo itimukanwa, ubuhinzi bw’inyanya...
Iyi nzu ya UTC yanatejwe cyamunara. Bivuga ko iyo nzu yagurishijwe ku gaciro ka miliyoni 8 z’amadolari amafaranga atagera kuri kimwe cya kabiri cy’agaciro kayo nk’uko byatangajwe n’abagenagaciro bamwe bigenga.
Muri 2022, Ayabatwa yareze u Rwanda mu rukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba maze urukiko rwemeza ko guteza cyamunara inzu ye byari binyuranyije n’amategeko. (Gusa ntibizwi niba yarasubijwe iyo nzu Ndlr).
Ibi byo guterezwa ibye, byabaye nyuma y’aho mu mwaka wa 2010, Rujugiro ahunze u Rwanda. Byavugwaga ko atarimo yemeranya ku buryo bw’imitegekere y’igihugu, uburyo bikorwamo n’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR Inkotanyi. Uyu Rujugiro, akavuga ko amwe mu mahame remezo bari bafite binjira u rwanda, bamwe batangiye kuyateshukaho. Gusa muri 2014, ubwo yabazwaga na BBC niba yajya muri politiki ngo ahindura ibyo abona bitagenda neza, yarasubije ati "Politiki si ibintu byanjye".
Ageze hanze, yatangiye gushinjwa kuba akorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’U Rwanda nka RNC ikorera muri Afurika y’Epfo aho yabaga ndetse akayitera inkunga. Gusa we ibyo akabihakana.
Ibindi bikorwa
Uretse ubucuruzi bw’itabi, Rujugiro ni umworozi ukomeye aho yakoreye ubworozi bwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu gice cya Masisi. Bivugwa ko afite inzuri nini 8 muri Masisi. Muri zo 3 zikaba I Kischanga, izindi zikaba I Kilolirwe ahitwa Nturo, I Kaghundu, I Mushaki, I Kyandirima ndetse na Musungati. Gusa ngo ubu bworozi bwaba bwaragizweho ingaruka n’intambara umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo urwana n’igihugu cya Kongo nyine, dore uko ibyo bice birimo inzuri ze byafashwe n’uwo mutwe.
Ayabatwa kandi yashoye agera kuri miliyoni 20 z’amadolari muri Ouganda mu gace ka Aroua. Ashora mu itabi (nk’uko twavuze ko bwamuhiriye) ndetse no mu by’amashyamba. Yavugaga ko ako gace kazahajwe n’intambara y’inyeshyamba za LRA kandi karimo abadafite akazi kenshi, yari afite inshingano zo kukazamura cyane ko ari n’agace kera cyane. Ubwo yaganiraga na BBC muri 2017 yaravuze ati "sinzongera gushora mu Rwanda bantereje ibyanjye banyambura n’ubwenegihugu". Rujugiro yashoye imari ye mu biuhugu byinshi bya Afurika birimo Angola, Uburundi, Afurika y’Epfo, Kenya, Nigeria na Uganda.
Mu Rwanda aho avuka I Nyanza, yigeze no kugira umushinga wo kuhubaka sitade ariko ugenda nka nyomberi, muri jenoside yakorewe abatutsi yahaburiye abo mu muryango we, aho ubwe yivugiye ko abarenga 400 bo mu muryango mugari we bishwe.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo