Abantu barenga 11,000 basabwe kwimuka bakava mu majyaruguru ya Indonesie, kubera iruka ry’ikirunga ryateza umutingito ushobora guhitana ubuzima bwabo.
Abaturage baburiwe ko ibikoma byacyo bishobora kujya mu nyanja bikarangira binateje umutingito wo mu bwoko bwa Tsunami ukaba wahitana ubuzima bwa benshi.
Abantu barenga 800 bimuwe ku ikubitiro bava ahitwa i Ruang bajya ku kirwa cya Tagulandang kiri hafi y’ibirometero birenga 100 mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’intara ya Manado.
Nk’uko ikinyamakuru Kompas kibitangaza, Abdul Muhari, umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibiza, amakuru n’itumanaho yavuze ko "byibura abaturage 11,615 bari muri aka karere bagomba kwimukira ahantu hizewe."
Abayobozi ba Indonesie kandi batangaje ko hafunzwe ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kota Kinabalu n’icya Tawau.
Muri 2018, iki kirunga cyavubuye ibikoma bigwa mu nyanya ya Pacifique, ibyateje Tsunami yahitanye ubuzima bw’abaturage bagera kuri 430 inangiza byinshi.
Tanga igitekerezo