Perezida wa Kenya, William Ruto, yazamuye Lt Gen Charles Muriu Kahariri ku ntera ya Jenerali Perezida Wiliam Ruto yashyizeho umugaba mukuruw’Ingabo (CDF), nyuma y’urupfu rwa Gen Francis Ogolla uherutse kugwa mu mpanuka ya kajugujugu.
Ibi bikurikira urupfu rwa Jenerali Francis Omondi Ogolla waguye mu mpanuka ya Kajugujugu ku ya 18 Mata 2024.
Perezida Ruto kandi yazamuye Jenerali Majoro John Mugaravai Omenda ku ntera ya Liyetona Jenerali wari usanzwe ari umuganba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere , amugira umugaba mukuru w’ingabo (CDF). Uyu mwanya , Omenda yawusimbuweho na Jenerali Majoro Fatuma Ahmed.
Muri iki cyumweru hari habanje kuba inama ya gisirikare yari yatumiwemo abasirikare bakuru mu rwego rwo kwigira hamwe imikorere mishya y’inzego zitandukanye.
Ni impinduka zikozwe nyuma y’ibyumweru bibiri uwari umugaba mukuru w’izi ngabo za Kenya ahitanywe n’impanuka ya Kajugujugu.
Iyo ndege mpanuka igikora impanuka yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro nyuma y’uko abayobozi b’igisirikare bari bavuye gusura ingabo zoherejwe guhangana n’amabandi ashimuta amatungo mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Kenya.
Ikaba yarahanutse nyuma y’iminota micyeya ihagurutse ku ishuri ry’abahungu rya ‘Cheptulel Boys Secondary School ‘ muri West Pokot County, nk’uko byasobanuwe na Perezida Ruto.
Tanga igitekerezo