Igitero cya Irani iherutse kugaba kuri Isiraheli ni ikimenyetso gikomeye gisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya buboneka mu gitabo cy’umuhanuzi w’uwiteka Ezekiyeli, nk’uko byatangajwe na Pasiteri Greg Laurie, mu nyigisho ye yo ku Cyumweru tariki ya 14 Mata 2024, ku muyoboro we wa YouTube.
Icyakora nubwo yifashishije Bibiliya, yirinze gufata umwanzuro w’uko ibyabaye muri Israel bishobora kuganisha ku kintu cyasobanuwe muri Ezekiyeli 38 ijana ku rindi, kikaba ari cyo cyerekezo cyo ugutsinda byimazeyo k’ubwoko bw’Imana, no kwemeza imbaraga n’ububasha bw’Imana mu mahanga.
Ibi Laurie yabivuze mu gihe amakimbirane yiyongereye mu burasirazuba bwo hagati, nyuma y’igitero gikomeye cyo mu kirere cyagabwe kuri Isirayeli gitewe na Irani, cyarimo no kohereza indege zitagira abapilote na misile.
Nk’uko ingabo za Isiraheli zibitangaza, ibi byagaragaje ko ibi bitero byo mu buryo bukabije bishobora gukurura amakimbirane yagutse.
Abashinzwe kurinda impinduramatwara muri Irani bavuze ko ibyo bitero ari ukwihorera ku gitero cyagabwe i Damasiko mu ntangiriro za Mata.
Laurie yagize ati: "Irani ntabwo yigeze yibasira Isirayeli ku mugaragaro", yongeraho ko ubusanzwe Irani yagiye ibikora binyuze mu bahagarariye imitwe y’iterabwoba nka Hezbollah na Hamas bimaze iminsi bizengereza Isirsyeli.
Uyu mugaboba asobanura ko Bibiliya ivuga ko Abayahudi bazateranirizwa mu gihugu cyabo mu bihe bya nyuma, nk’ibyabaye mu 1948.
Ati: “Bibiliya ivuga kandi ko kurwanya Abayahudi biziyongera mu bihe by’imperuka. Ibyo na byo biraba. Kandi Bibiliya ivuga ko ingabo nyinshi ziturutse mu majyaruguru ya Isirayeli zari kuyitera. Kandi izo mbaraga zizwi nka Magogi. Intiti nyinshi zemeza ko Magogi ari Uburusiya.”
Komeza agira ati: “Ntawe ushobora kubivuga nta gushidikanya, ariko bisa n’aho bishoboka. Ariko tuzi ko umwe mu bafatanyabikorwa bajyana na Magogi kurwanya Isirayeli ari Ubuperesi. Ubuperesi ni Irani.”
Ku bijyanye n’ibiri muri Bibikiya mu buhanuzi bwa Ezekiyeli 38, yagize ati: "ntibisobanura ko ibi biri kubaho biganisha neza ku byo dusoma muri Ezekiyeli 38. Ntabwo ari ngombwa. Ariko rwose ni ukureba, tukitondera ibintu bizaza. Ni umukino wahindutse, kandi ni ikintu gikomeye (gishushanya ibizaba).”
Bibiliya itubwira gusengera amahoro muri Isirayeli, Laurie yavuze ko 99% bya misile zoherejwe na Irani muri Isirayeli zarashwe zikazimywa.
Uyu mupasiteri yasomye n’ijwi rirenga mu Gutegeka 33:29 hagira hati: “Wa bwoko bw’Abisirayeli we, urahiriwe. Ni nde uhwanyije nawe kuba ubwoko bwakijijwe n’Uwiteka, Ari we ngabo igukingira ikagutabara, Ari we nkota igutera icyubahiro? Ababisha bawe uzabahindura bagushyeshye, Ukandagire mu mpnga z’imisozi yabo.”
Laurie yavuze ko iyo tubonye ibyo bintu biba, igikwiriye ari ukuba twemera ukuri kw’ubuhanuzi bwa Bibiliya, tukemera ko gucungurwa kwacu kwegereje, aho gucika intege agira ati: “Ubu ni cyo gihe cyo kwirinda cyane.”
Tanga igitekerezo