Bwa Mbere ku isi hagiye kubaho amarushanwa y’ubwiza azitabirwa n’abakobwa buje uburanga ariko bakozwe n’ubwenge karemano bwa mudasobwa buzwi nka AI (intelligence artificielle).
Urubuga Fanvue ruhuza abafite ibihangano rwateguye amarushanwa rwise "Miss AI" azahuza amafoto y’abanyamideli bakozwe n’imashini rutura zatojwe kurema amashusho y’abakobwa buje uburanga ku bice byose abagabo bibandaho batereta abagore cyangwa bemeza ko bafite ubwiza.
Biteganyijwe ko aya marusha azitabirwa n’ingeri z’abantu bazaba bazanye amafoto y’abanyamideli bakoze bifashishije Ubwenge karemeno AI, azaba muri Gicurasi uyu mwaka.
Muri aya marushanwa hazahangana amafoto y’abakobwa yakozwe na AI, aho izegukana ikamba izaba yahize ayandi mu bwizi, ikoranabuha ryayikoze ndetse n’igifuniko cyayo.
Aya marushanwa kandi yahawe umugisha na World AI Creator Awards (WAICAs) ihuriza hamwe abahanze ibihangano by’ubwenge bakoresheje mudasobwa, bakabaha ibihembo.
Akanamankemuramaka k’iri rushanwa kazaba kagizwe n’abantu batatu aribo Sally-Ann Fawcett uzwi mu mateka y’amarushanwa y’ubwiza, Aitana Lopez na Emily Pellegrini bombi bahuriye ku kuba ari abavugarikijyana ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje ibihangano by’ubwenge karemano AI.
Igihangano (ifoto) cyizegukana ikimba muri aya marushanwa kizahabwa $13,000 (asaga Miliyoni 15 Frw) ni mu gihe ibisonga bibiri bizahabwa $5,000.
Ibihangano bizakoreshwa hano bizaba ari ibyakozwe na AI ijana ku ijana kandi aya marushaanwa agomba kutabirwa byibuze n’abantu bafite imyaka 18.
Tanga igitekerezo