Moussa Mondo wahoze ari Minisitiri wungirije wa Hydrocarbures, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 azira gukubita no gukomeretsa umugore we byaje no kumuviramo urupfu.
Urukiko rwisumbuye rwa Kinshasa / Gombe, rwatangaje imyanzuro yarwo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 16 Mata 2024, ko uyu mugabo akatirwa gufungwa imyaka 20, ategekwa no gutanga ihazabu ingana na miliyoni y’Amafaranga akoreshwa muri Congo.
Moussa Mondo aregwa kuba yarishe umugore we ufite ubwenegihugu bwa Madagascar , nyuma yo kumukubita bikomeye kugeza ubwo ajyanywe mu bitaro ari naho yapfiriye.
Mu bwiregure bwe ubwo yahabwaga umwanya ngo avuge ijambo rye rya nyuma mbere y’uko umucamanza atangaza umwanzuro , Moussa Mondo yahakanye ko yishe umugore, avuga ga ko ahubwo yishwe na Kanseri yari amaranye igihe.
Tanga igitekerezo