Abari abakozi ba Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, barashimira intambwe yatewe n’iyi ambasade mu kwibuka no guha icyubahiro abayikoreraga bishwe muri Jenosie yakorewe Abatutsi.
Basabye iyi ambasade kwita ku mibereho yabo mu miryango ifite ababo bayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Antoine Anfre, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, avuga ko binyuze muri gahunda zayo zitanga amahirwe, bajya barebwaho byihariye mu kubafasha.
Kur’iyi nshuro ya 30 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Antoine Anfre, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, avuga ko ari ibyagaciro guha icyubahiro abari abakozi babo.
Ati"Ni igikorwa twateguye nka Ambasade mu rwego rwo kunamira abakozi bacu 17 basizwe n’Abafaransa, abakoranaga nabo mu 1994 muri operation yiswe"Amaryllis" bityo nyuma yaho abo bakozi bicwa muri jenoside, ni ikikorwa kigayitse mu mateka y’iyi Ambasade n’ay’u Bufaransa muri rusange, ariko tugomba kwemera uruhare rwacu, kuba barishwe byagize ingaruka zikomeye ku miryango yabo, nk’abakoresha tugomba kwemera ko ntacyo twakoze ngo turengere ubuzima bwabo.
Ambasaderi Antoine Anfre, avuga ko biteguye gufatanya na leta yu Rwanda muri gahunda ziteza abaturage muri rusange.
Yagize ati:"nta byinshi rwose twakoreye iyo miryango nakwita ubufasha. Gusa ntanze urugero, hari umuhungu wa Venuste Rukeratabaro ubu wanahawe ubwenegihugu. Rero niba ari ibigendanye n’ababa mu Rwanda, rwose nta bufasha bw’umwihariko. Icyakora mu gihe haboneka amahirwe runaka, cyane ko aboneka cyane, aba bazajya batekerezwaho."
Ambasade y’u Bufaransa ivuga ko kugeza ubu umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wifashe neza, aho mu minsi ishize ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano arebana n’inkunga ya miliyoni 500 z’amaeuro azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’iterambere mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.
Tanga igitekerezo