Abashinzwe kuzimya umuriro mu karere ka Cape Winelands mu gihugu cya Afurika y’Epfo barimo guhangana n’inkongi y’umuriro yibasiye agace ka kloof du toit.
Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Cape Winelands , Jo-Anne Otto yabitangarije 24news, umuriro watangiye ufata amacumbi (du kloof lodge) aherereye muri ako gace,ukomeza kugenda utwika mu bitare werekeza ku muyoboro wa huguenot. Gusa ngo abshinzwe kuwuzimya babyitwayemo neza ku buryo ubuzima bwagiye bugaruka buhoro buhoro. Ati’’kugeza ubu imihanda yose irafunguye ,serivisi ishinzwe kuzimya umuriro yemereye urujya n’uruza gukomeza kugenda kandi yasabye abatwaye ibinyabiziga bikoresha moteri gutambuka bazimije moteri,kudafata amafoto,kudahagarara no gukurikiza amategeko yose yashyizweho n’inzego z’umutekano.”
Yongeyeho ko imodoka zirindwi n’abazimya umuriro ubu bari mu kazi umunsi ku wundi ndetse bafatanije n’andi makipe azimya umuriro yomuri NCC Wildfires na CapeNature.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo