Kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Ugushyingo 2026, ihuriro ry'ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bitandukanye ku duce dutuwe n’abantu benshi muri Kivu y'Amajyepfo, zikoresheje indege zitagira abapilote (drones) , indege z’intambara, imbunda ziremereye, ndetse n’ingabo zirwanira ku butaka.
Ibi bitero byibasiye by’umwihariko ahantu hakurikira:
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na FRN rivuga ko Saa moya za mu gitondo (7:00 a.m.): hagabwe ibitero mu duce twa Nyamarhege, Lulaba, na Chulwe, mu Murenge wa Nzibira, muri Teritwari ya Walungu.
Ibindi bitero byagabwe saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 a.m.) mu gace ka Kasika, muri Teritwari ya Walungu.
FRN iravuga ko "Nubwo hakomeje kubaho ubusabe bwo guhagarika amakimbirane, ubutegetsi bwa Kinshasa bwo bukomeje inzira y’intambara, bugashishikariza urwango, kandi bugakomeza guteza intambara ku baturage b'abasivili".
"Nk’uko twabigaragaje mu itangazo ryacu ryo ku wa Gatatu, itariki ya 4 Ugushyingo 2026, ingabo zacu ziri ku rugamba kandi zikomeje ibikorwa bigamije kurinda abaturage."
Izi nshingano ngo zirakoranwa ubushake bukomeye, ikinyabupfura, n’ubunyamwuga nk'uko itangazo risoza rivuga.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
