Uwahoze ari Perezida wa Paraguay, Santiago Peña, yimuriwe muri gereza ya gisirikare nyuma y’amakuru yavugaga ko yari yarahawe uburenganzira bwihariye igihe yari afungiye mu kigo cya gisirikare, mu gihe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa n’iseswa rya banki ya Ueno.
Ku wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2026, ni bwo umucamanza Osmar Legal yategetse ko Peña yimurwa akavanwa mu kigo cy’abasirikare barinda Perezida, giherereye mu murwa mukuru Asunción, akajyanwa muri gereza ya gisirikare ya Viñas Cué.
Icyemezo cyo kumwimura cyafashwe nyuma y’amakuru yavugaga ko yari yarahawe ibikoresho n’uburenganzira byihariye birimo icyumba kinini cyo gufatiramo amafunguro, siporo yigenga n’ubwiherero bwihariye. Ibyo byateje impaka mu baturage.
Nubwo yimuriwe muri iyo gereza, Peña azafungirwa ahantu hatandukanye n’abandi bahafungiwe, mu rwego rwo kurinda umutekano we.
Peña akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha nabi ububasha, kwishyira hamwe n’abandi mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi no gukoresha umutungo mu nyungu ze bwite. Ibyo birego bifitanye isano n’isenyuka rya banki ya Ueno, imwe muri banki zikomeye muri Paraguay, yari ifite abakiliya barenga kimwe cya kabiri cy’abaturage bakuru b’icyo gihugu.
Iyi banki yafunzwe nyuma y’uko Banki Nkuru ya Paraguay itangaje ko yahombye ku wa 3 Ugushyingo 2026, ifunga ibikorwa by’amafaranga kuri konti z’abakiliya bagera kuri miliyoni eshatu. Mbere y’uko ihomba, yari ifite amafaranga ya Leta agera kuri miliyoni 850 z’amadolari ya Amerika.
Abashinjacyaha bakeka ko Peña yakoresheje umwanya yari afite ku butegetsi kugira ngo amafaranga ya Leta ajyanwe muri iyo banki.
Peña yahakanye ibyo aregwa, avuga ko imigabane yari afite mu kigo cyayoboraga iyi banki yayigurishije mu 2025.
Iyi dosiye yagize ingaruka zikomeye kuri politiki ya Paraguay, aho Inteko Ishinga Amategeko yamukuye ku butegetsi ku wa 6 Ugushyingo 2026, nyuma yo gutangiza inzira yo kumweguza. Yasimbuwe na Pedro Alliana wari Visi Perezida we.
Nyuma yo kujya ku butegetsi, Alliana yatangaje ko yirukanye umusirikare mukuru, Colonel Jose David Daiub, washinjwaga kugira uruhare mu guha Peña uburenganzira bwihariye igihe yari afunze.
Peña yimuriwe muri gereza ya gisirikare ku munsi yujujeho imyaka 48.


