Bwiza

Urupfu rwa ba Perezida babiri ba USA ku itariki nk’iyi mu 1826

amateka
Jean Claude NSHIMIYIMANA
By Jean Claude NSHIMIYIMANA
Kuwa Gatandatu, 4 Nyakanga 2020 saa 12:24
Iminota 2 yo gusoma2 Abasomye
Urupfu rwa ba Perezida babiri ba USA ku itariki nk’iyi mu 1826

Thomas Jefferson na John Adams bombi bayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bapfuye ku munsi umwe, ukwezi kumwe n’umwaka umwe w'1826.

Amasaha atanu yonyine ni yo ari hagati y’urupfu rwa Perezida Jefferson n’urwa Thomas Adams.

Thomas Jefferson na John Adams ni bamwe mu baperezida bari baragize uruhare mu mpinduramatwara y’Amerika (American Revolution), aho bahagaze bemye bakigobotora ubukoloni bw’Abongereza.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Bombi kandi bari bahuje imyumvire, bizerera muri demukarasi, ubuzima, gutanga ibyishimo ndetse banafite intego yo kugera kuri ibi byose.

Adams ni we wayoboye mbere ya Jefferson kuva mu 1797 kugeza 1800.
Ubushuti bwa Jefferson na Adams bwajemo agatotsi nyuma y’amatora yo mu 1800, ubwo Jefferson ari we wari watorewe kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika.

Nyuma yo kuyobora manda ebyiri kuva mu 1801 kugeza 1809, Jefferson na Adams bongeye kuba inshuti magara.

Aba bagabo babaye inshuti cyane kugeza ubwo banandikiranaga amabaruwa, kuko ku itariki ya 01 Nyakanga 1812, Adams yoherereje ibaruwa Jefferson amwifuriza umwaka mwiza w’ibyishimo.

Ku itariki ya 04 Nyakanga 1826, ku myaka 90 y’amavuko ubwo igihugu cyari mu birori by’ubwigenge, Adams yitabye Imana.

Ijambo rya nyuma yavuze mbere yuko apfa, Adams yagize ati “Thomas aracyariho” gusa yaribeshyaga kuko Thomas Jefferson na we yari amaze amasaha atanu apfiriye ahitwa Monticello afite imyaka 83 y’amavuko.

Jean Claude NSHIMIYIMANA

Inkuru yanditswe na: Jean Claude NSHIMIYIMANA

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 59.