Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko iki gihugu gishobora guhindura uko gisanzwe cyitwara ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kikaba cyagirana imikoranire n'ihuriro rya FRN isanzwe iyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC.
Byatangajwe n'umunyamakuru Andrew Mwenda usanzwe wegereye cyane ubutegetsi n'Igisirikare cya Uganda, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ni nyuma y'ibiganiro yemeza ko yagiranye n'ubuyobozi bukuru bw'ingabo za UPDF.
Yavuze ko ubuyobozi bw’umutekano muri Uganda bugenda burushaho guhangayikishwa n’ibitero bikomeje kugabwa ku baturage bo mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko muri Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Mwenda yavuze ko UPDF inahangayikishijwe n’ibitero bya ADF bikomeje, cyane cyane mu gace ka Isiro, aho avuga ko umuyobozi w’uyu mutwe, Musa Baluku, yaba yarahashinze ibirindiro.
Yongeyeho ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yamaze gutangaza ko UPDF izatera ako gace, mu rwego rwo gushaka Musa Baluku.
Kampala yatangiye kubona FRN mu yindi sura
Mwenda yavuze ko, uretse ikibazo cya ADF, ubuyobozi bwa Uganda bugenda burushaho guhangayikishwa n’ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bikorwa n’ingabo za FARDC n’imitwe izishyigikiye, cyane cyane ku baturage bo mu bwoko bw'Abahema n’Abatutsi bo mu burasirazuba bwa RDC.
Avuga ko muri Kampala hari igitekerezo kigenda gikura kivuga ko ubufatanye bwa Uganda na Kinshasa mu kurwanya ADF butagomba gutuma Uganda ishyirwa mu rwego rw’abafatanyacyaha mu bikorwa by’ihohoterwa bikorwa n’ubutegetsi bwa RDC cyangwa imitwe ibufasha.
Ni muri uwo murongo Mwenda avuga ko Kampala yatangiye kureba mu buryo bushya uruhare rwa FRN, ihuriro rishya riyobowe na Joseph Kabila.
Avuga ko "hari abayobozi muri Kampala babona FRN nk’umutwe uri kurinda abaturage batishoboye mu burasirazuba bwa RDC, ndetse ukaba warashyizeho inzego z’ubuyobozi mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo."
Kuri iyi mpamvu, Mwenda avuga ko Uganda ishobora gutangira "kugirana imikoranire na FRN", mu rwego rwo gufasha gushaka gahunda y’ubutegetsi n’umutekano birambye muri ibyo bice.
Ibi bishobora kuba impinduka ikomeye ku buryo Kampala isanzwe ireba ikibazo cya RDC, nubwo kugeza ubu nta tangazo rya Leta ya Uganda cyangwa UPDF rivuga ko hafashwe umwanzuro wo gukorana na FRN.
Kampala ishaka ko Kinshasa na FRN bicazwa ku meza
Mwenda yavuze ko Kampala yemera ko igisubizo kirambye ku bibazo bya RDC kigomba kunyuzwa mu nzira z’ibiganiro by’akarere, aho Kinshasa na FRN byahuzwa kugira ngo biganire ku bibazo by’umutekano na politiki.
Yavuze ko ibiganiro byabereye i Doha n'i Washington DC byabaye hanze y’inzego z’akarere, kandi ko byasize inyuma ibibazo by’andi moko n’abaturage benshi bagizweho ingaruka n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Kuri Kampala, nk’uko Mwenda abivuga, ntibihagije gushakira igisubizo ibibazo by’umutekano muri RDC hashingiwe ku bibazo by’itsinda rimwe cyangwa abiri gusa.
Avuga ko Uganda ibona ko hakenewe "ibiganiro bigari ku rwego rw’igihugu, bigahuza impande n’amatsinda atandukanye afite uruhare cyangwa yagizweho ingaruka n’amakimbirane."
Mwenda yavuze ko ibyo biganiro byakabaye bigaragaramo cyane cyane Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC).
FRN yahinduye ishusho y’ibiganiro bya Doha
Mwenda kandi yavuze ko Kampala ibona ko ibiganiro bya Doha byatangiye gutakaza agaciro nk’urubuga rwonyine rwo gushakira igisubizo ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, bitewe n’impinduka zabayeho nyuma y’ishingwa rya FRN.
Yasobanuye FRN nk’umuryango mushya ufite ubuyobozi bushya, abanyamuryango benshi ndetse n’uruhare rwa politiki rugari ugereranyije n’uko ibintu byari bimeze mbere.
Kuri iyi mpamvu, avuga ko ibiganiro byashingiye ku miterere ya mbere y’amakimbirane bidashobora gutanga igisubizo kirambye mu gihe imiterere y’abakinnyi n’ibibazo biri ku meza na byo byahindutse.
Ibyatangajwe na Mwenda bibaye mu gihe Uganda ikomeje kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya ADF muri RDC, mu gihe ubuyobozi bwa UPDF nabwo bukomeje kugira imyanya ikomeye ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mwenda ni umwe mu banyamakuru bakomeye kandi bafite ijambo muri politiki ya Uganda. Usibye kuba ari inshuti ya Muhoozi, yanabaye umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni.


