Bwiza
ads

UPDF itewe inkeke n'Ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba byita Bobi Wine perezida

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 10 Ukwakira 2026 saa 08:57
Iminota 2 yo gusoma
UPDF itewe inkeke n'Ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba byita Bobi Wine perezida

Igisirikare cya Uganda cyavuze ko ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bishaka ko Bobi Wine aba Perezida, nyuma yo kwamagana inkuru ya The New York Times ivuga kuri Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Ingabo za Uganda (UPDF) zamaganye inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The New York Times, ivuga kuri Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, zishinja ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba kumusebya no kubogamira ku muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

Mu itangazo ryasohowe ku wa 10 Ukwakira 2026, Umuvugizi w’agateganyo ushinzwe amakuru y’ingabo, Col. Chris Magezi, yateye utwatsi ibyavuzwe mu nkuru ya Megan K. Stack yasohotse ku wa 8 Ukwakira 2026, ifite umutwe ugira uti: "Umunyabubasha w'ejo hazaza ari hano.”

Col. Magezi yavuze ko ibyo inkuru ishinja Gen. Kainerugaba bidafite ibimenyetso bifatika, ashinja umwanditsi gushingira ku buhamya bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati ibigaragara ni uko ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bidashaka ko Kainerugaba azasimbura se, Perezida Yoweri Museveni, ahubwo ngo byifuza ko Bobi Wine cyangwa undi muntu ufite imyumvire nk’iye ari we wayobora Uganda.

Gusa, Magezi yashimangiye ko uzayobora Uganda nyuma ya Museveni azatoranywa n’Abanya-Uganda igihe nikigera.

Mu rwego rwo gushimangira ibirego byayo, UPDF yagarutse ku nkuru zatangajwe n’ibinyamakuru birimo The Telegraph, The Wall Street Journal na The Economist, ivuga ko na byo byagiye bitangaza inkuru igamije kwangiza isura ya Gen. Kainerugaba.

UPDF kandi yashinjije ibyo bitangazamakuru gukabiriza amakuru no gukorera inyungu z’ibyo Magezi yise ibihugu byifuza gukomeza kugira ijambo rikomeye mu bibazo bya Uganda.

Kimwe mu bice by’inkuru ya The New York Times UPDF yamaganye cyane ni ibirego by’umwanditsi w’Umunya-Uganda uba mu buhungiro, Kakwenza Rukirabashaija.

Muri iyo nkuru, Kakwenza yavuze ko Gen. Kainerugaba yigeze kumusura afunzwe, akamukorera ibikorwa byo kumutesha agaciro, nyuma akaza kumuha amafaranga kugira ngo aceceke ku ihohoterwa avuga ko yakorewe.

Kakwenza kandi yavuze ko yakubiswe, bikamuviramo ibikomere ku maguru no ku mpyiko, ndetse agasigarana inkovu mu mugongo.

Col. Magezi yahakanye ibyo birego, avuga ko Gen. Kainerugaba atigeze ahura na Kakwenza mu buzima bwe.

Yagize ati: “Kugira ngo mbisobanure neza, Gen. Muhoozi Kainerugaba ntiyigeze ahura na Kakwenza Rukirabashaija mu buzima bwe.”

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.