Bwiza

Umusifuzi washinjwaga gusifura yasinze yahakanye ibyo aregwa

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 27 Ugushyingo 2026 saa 05:52
Umusifuzi washinjwaga gusifura yasinze yahakanye ibyo aregwa

1521926

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Aziya (AFC) ryatangaje ko ibivugwa ko umusifuzi Hanna Hattab yasifuye umukino yasinze nta shingiro bifite.

Uyu musifuzi ukomoka muri Syria yasimbuwe mu gice cya kabiri cy’umukino wahuje Gol Gohar yo muri Iran na Al Jazira yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu irushanwa rya AFC Champions League Two.

Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko bamwe mu bayobozi ba Gol Gohar bashinjaga uyu musifuzi kuba atari ameze neza, nyuma y’imyanzuro itavugwagaho rumwe yafashe mu gice cya mbere.

Hattab yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko byamusebeje kandi ko ashobora gufata ingamba z’amategeko ku babikwirakwije.

Ku rundi ruhande, umunyamakuru wa siporo wo muri Oman, Issa Said, yavuze ko uyu musifuzi ashobora kuba yari yagize ikibazo cyo kugabanuka kw’isukari mu maraso, kikamugabanyiriza ubushobozi bwo kwibanda ku mukino. Yongeyeho ko yasuzumwe n’abaganga nyuma y’umukino, ntihagaragare ko yari yasinze.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Syria na ryo ryamushyigikiye, rivuga ko ibirego byamuvuzweho nta shingiro bifite, ndetse ko rigiye gukora iperereza ku byabaye.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.