Bwiza

Umuryango twifuza ni ubanye neza, uzira amakimbirane- Amb. Nyirahabimana

iterambere-ryumuryango
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
Kuwa Kane, 23 Gicurasi 2019 saa 15:40
Iminota 2 yo gusoma2 Abasomye
Umuryango twifuza ni ubanye neza, uzira amakimbirane- Amb. Nyirahabimana

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry' Umuryango Amb. Nyirahabimana Soline avuga ko umuryango wifuzwa mu Rwanda ari utekanye n’abawugize babayeho neza.

Yabitangarije mu Murenge wa Ngarama, akarere ka Gatsibo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, aho abaturage bari bakereye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Imiryango, ufite insanganyamatsiko igita iti “Twese hamwe, twubake umuryango twifuza”.

Agendeye kuri iyi nsanganyamatsiko, Amb. Nyirahabimana yagize ati “Umuryango twifuza ni umuryango utekanye, ufite imibereho myiza muri rusange, abawugize bose bamerewe neza bishimye.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Abaturage basobanuriwe ko umuryango mwiza ari utekanye[/caption]

Mu gihe hari imwe mu miryango ikirangwamo amakimbirane mu bayigize, yavuze ko uwo atari umuryango wifuzwa, aho unasanga abana barataye amashuri abandi barazonzwe n’imirire mibi n’ibindi bitandukanye.

Ati “Umuryango twifuza ni umuryango ubanye neza, uzira amakimbirane, uba heza, urangwa n’isuku muri byose, abana biga, bameze neza bataragwingiye cyangwa ngo bagire imirire mibi. Buri wese umuntu amubajije ashobora kuvuga umuryango yifuza uwo ariwo. Ariko ndizera ntashidikanya ko twese twifuza umuryango utekanye, ushoboye, abawugize bose bamerewe neza”.

Yibukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi Mpuzamahanga w'Imiryango ko iyo umuryango ufite ikibazo n’Abanyarwanda baba bagifite ariyo mpamvu Leta iwurengera igashyiraho amategeko na politiki bigamije kuwuteza imbere no kurengera abawugize.

Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abayobozi kwita ku bibazo bikigaragara mu muryango kandi bakaba hafi imiryango ifite ibibibazo, bakayifasha kubikemura.

Guverineri Mufulukye yasabye abayobozi gukemura ibibazo bikigaragara mu miryango[/caption]

Abajyanama b'ubuzima bereka abayobozi uko bagira uruhare mu kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato bifashishije indyo yuzuye[/caption]

Amb. Nyirahabimana agaburira abana intyo yuzuye[/caption]

Guverineri Mufulukye agaburira umwana indyo yuzuye[/caption]

Abana bahawe indyo yuzuye n'amata[/caption]

Mecky Merchiore Kayiranga

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.