Bwiza
ads

Umunyamakuru wa RBA yihanangirije abavuze ku rupfu rwa murumuna we

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Gatatu, 14 Ukwakira 2026 saa 09:48
Iminota 2 yo gusoma
Umunyamakuru wa RBA yihanangirije abavuze ku rupfu rwa murumuna we

Umunyamakuru wa RBA, Robert Cyunahiro McKenna yihanangirije abavuze ku rupfu rwa murumuna we witwa Fred ariko bakagoreka amakuru ku buryo byakurura umwuka mubi.

Mu minsi mike ishize, hari ifoto y'umusore witwa Fred wishwe ariko bamwe bavuga ko yishwe n'abantu bo muri Sudani y'Epfo barwanye.

Uyu munyamakuru abinyujije kuri X, yavuze ko ayo makuru atari ukuri. Ati "Nabonye iyi nkuru iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, zirimo Instagram, TikTok na Twitter (X), ariko amakuru ari gutangazwa si ukuri. Ndifuza kugira ibyo nsobanura kugira ngo ibintu bisobanuke.Fred yari murumuna wanjye. Twakuranye, turya ku meza amwe, dukina umupira w’amaguru turi kumwe, tukamara iminsi kwa sogokuru, kandi nanjye nkajya kumusura iwe. Yari uwo mu muryango wacu, kandi urupfu rwe rwadushenguye umutima cyane."

Yakomeje ati "Fred yishwe mu mpera z’icyumweru gishize. Polisi yamaze kumenyesha umuryango wacu ibyabaye.
Yishwe n’Abanyarwanda, bamwe muri bo bari inshuti ze kandi ari abantu yari asanzwe azi ku giti cye. Mu gihe cy’imirwano, yavuze amazina yabo, kandi yari afite nimero zabo za telefoni. Hifashishijwe ikoranabuhanga n’akazi k’ubugenzacyaha kinyamwuga, polisi yashoboye gukurikirana abo bantu bose bakekwaho icyaha no kubafata.Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo mirwano."

Yasabye buri wese kwirinda gukwirakwiza amakuru ataremezwa n’ibitekerezo bidafite ibimenyetso bishobora gutera abaturage ubwoba, kubiba urwango ku banyamahanga cyangwa kuyobya abantu ku by’ukuri byabaye.

Ati "Reka dutegereze ko iperereza rikomeza, kandi twubahe umuryango uri mu gahinda ko kubura uwawo muri ibi bihe bikomeye.
dabinginze, twubahirize ukuri, twirinde gukwirakwiza ibihuha, kandi tureke murumuna wanjye Fred aruhukire mu mahoro."

Nta makuru menshi aramenyekana ku rupfu rw'uyu musore bigaragara ko rwashenguye benshi cyane ababigaragarije ku mbuga nkoranyambaga.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.