Bwiza

Umunsi Junior Giti ajyana SKY 2 wamushinjije uburozi muri RIB

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 21 Ugushyingo 2026 saa 07:10
Umunsi Junior Giti ajyana SKY 2 wamushinjije uburozi muri RIB

1497480

Umusobanuzi wa filime Junior Giti yatangaje uko yareze umuraperi SKY 2 mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gutangaza amagambo amushinja ko yaroze murumuna we Sankara.

Ibi Junior Giti yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Ngwinondebe Josette na Mpinganzima Joselyne, mu kiganiro Jo Twins Show gitambuka kuri YouTube.

Yasobanuye ko iki kibazo cyaturutse ku nkuru SKY 2 yari yatangaje, aho yashinjaga Junior Giti kurogesha murumuna we Sankara kugira ngo atamurusha mu gusobanura filime.

Nyuma y’ayo magambo, Junior Giti yahisemo kujyana iki kibazo mu butabera, atanga ikirego kuri RIB kuri sitasiyo ya Rwezamenyo.

Yavuze ko SKY 2 yaje guhamagazwa na RIB, akamenyeshwa ibyo aregwa n’umuntu wamureze. Icyo gihe ngo SKY 2 yahise atakambira Junior Giti amusaba imbabazi.

Junior Giti yavuze ko yabanje kumureka akamara amasaha make ahangayitse, ariko nyuma aza kumubabarira, bityo ikibazo kirarangira.

Yavuze ko yatanze iyi nkuru mu rwego rwo kugira inama urubyiruko rwifuza kwinjira mu ruganda rw’imyidagaduro n’isi y’ubwamamare, ko rukwiye kwitwararika kuko ruzahuriramo n'abanzi benshi cyane.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.