Bwiza

Umukozi wa Leta y'Ubushinwa yakatiwe urwo gupfa azira ubutasi

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 25 Ugushyingo 2026 saa 07:56
Umukozi wa Leta y'Ubushinwa yakatiwe urwo gupfa azira ubutasi

1513894

Ubushinwa bwakatiye igihano cy’urupfu umukozi wa Leta wahamwe no gutanga amakuru y’ubutasi mu mahanga aho yatanze inyandiko zirimo amabanga akomeye y’igihugu.

Uyu mukozi uzwi ku izina rya Ma, bivugwa ko yashutswe n’umugore w’umunyamahanga wari wiyise Kailin, bahuye ubwo yakoraga mu mahanga. Uwo mugore yabanje kumwegera yigira umuntu ushaka kwiga Igishinwa, nyuma umubano wabo ugenda urushaho gukomera.

Nyuma yaje kumusaba amakuru yerekeye abakozi n’imikorere y’urwego rw’Ubushinwa yakoreraga mu mahanga, amuhuza n’abandi bantu bakoranaga na we mu butasi.

Ma yemeye gukorana na bo, ndetse amaze gusubira mu Bushinwa akomeza kuboherereza inyandiko z’ibanga, akishyurwa buri kwezi ndetse akongerwa amafaranga bitewe n’agaciro k’amakuru yabahaga.

Iperereza ryagaragaje ko yatanze inyandiko icyenda zashyizwe mu rwego rw’amabanga y’igihugu n’izindi 26 z’ibanga rikomeye. Yahawe amafaranga arenga ibihumbi 150 by’amadolari ya Amerika.

Urwego rushinzwe kurinda amabanga y’igihugu mu Bushinwa rwatangaje uru rubanza ku wa Mbere, runaburira abaturage kwirinda abantu bashobora kubegera bagamije kubashora mu bikorwa by’ubutasi.

Iki gihano gitangajwe mu gihe Ubushinwa bukomeje gukaza ingamba zo kurwanya ubutasi no kurinda amakuru afatwa nk’ay’ingenzi ku mutekano w’igihugu.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.