Bwiza

Umuhanzi Ruger ntiyamara umwaka akivugana n'umukobwa

imyidagaduro
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
Kuwa Gatanu, 2 Gicurasi 2025 saa 15:42
Iminota 1 yo gusoma6 Abasomye
Umuhanzi Ruger ntiyamara umwaka akivugana n'umukobwa

Umuhanzi w’Umunyanijeriya Ruger yatangaje ko adashyigikiye gutinda mu cyiciro cyo kumenyana n’umukobwa (bizwi nka “talking stage”).

Mu kiganiro yagiranye n’icyitwa The Brobants Show, Ruger yavuze ko adashobora kumara igihe kirekire avugana n’umukobwa atarakundana na we.

Yagize ati: “Sinshobora kuvugana n’umukobwa umwaka wose. N’iyo byaba ibyumweru bibiri gusa, tugomba guhura. Niba ari kure, azansanga cyangwa njye nzamusanga.”

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Aya magambo ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ari uburyo bukomeye bwo gusaba umuntu urukundo, abandi bakamushimira kuba avuga ibintu mu buryo butaziguye.

Ruger ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Afurika, azwiho ijwi ridasanzwe n’indirimbo zikunzwe cyane nka Toma Toma, Girl Friend n'izindi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.