Bwiza

Ugisha inama: Iyo akuyemo ibere yonsa umwana mu ruhame umugabo we ararakara

ukombyumva
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
Kuwa Gatandatu, 20 Kanama 2016 saa 13:56
Iminota 1 yo gusoma1 Abasomye
Ugisha inama: Iyo akuyemo ibere yonsa umwana mu ruhame umugabo we ararakara

Ndi umugore,maze igihe gito mbyaye umwana w’imfura, tutarabyara umugabo wanjye yajyaga akunda kunkabakaba ku mabere, niyo yabaga atera akabariro yanezezwaga no gukora ku mabere.
Mu gihe dufite umwana ukiri muto, mpora mu ntonganya n’umugabo iyo ambonye nakuyemo ibere turi mu rusengero cyangwa mu modoka nkonsa icyo kibondo cyacu.
Nagerageje gusobanurira umugabo ko ibere ryabaye iry’umwana ko ritakiri irye, ariko ntabyumva.
Kugeza ubu nkaba mfite ikibazo gikomeye, iyo turi kumwe mu bantu umwana ararira agahogora byanyobera nkavanamo ibere nkamuha ariko iyo tugeze mu rugo ntirirema, umugabo avuga ko mba niyandarika ngo nshyira ubwambure ku gasozi.
Mungire inama, ese nzakore iki ngo muvanemo izo ntekerezo koko? Umwana ararira nanjye nkumva impuhwe ziranyishe hari n’igihe biba bidashoboka ko nsohoka ngo njye ahiherereye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Mecky Merchiore Kayiranga

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.