Papa Leo XIV yageze muri Arigentine ku Cyumweru, asaba ko demokarasi irindwa kandi ko iterambere ry’ubukungu rigira inyungu ku bakene. Amagambo ya Papa yari ategerejwe cyane, kuko yashoboraga kuba arimo kunenga gahunda zikomeye zo kugabanya ingengo y’imari zashyizweho na Perezida Javier Milei, izo gahunda zikaba zigira ingaruka mbi kuri serivisi z’imibereho myiza y’abaturage.
Nubwo Papa Leo atavuze byeruye kuri politiki ya guverinoma, yavuze ko "ubukungu bugomba gukorera abaturage, aho kugira ngo abaturage babe ari bo bakorera ubukungu."
Mu kiganiro yagiranye na Perezida Milei hamwe n’abandi bayobozi ba guverinoma, yagarutse ku mibereho igoye y’abantu "bakora cyane, ariko bakaba bakigorwa no kubona ibyo imiryango yabo ikenera."

Ku bijyanye na demokarasi, yavuze ko ari "kimwe mu bigize umurage wa Argentine kandi ko igomba kurindwa" nk'uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.
Uruzinduko rwa Papa i Buenos Aires ni igice cya kabiri cy’urugendo Papa arimo gukorera muri Amerika y’Epfo, kandi ni bwo bwa mbere Papa asuye Argentine mu gihe kirenga imyaka 40 ishize.

Papa Leo XIV w’imyaka 71, uherutse kubagwa kanseri y’ibihaha, mu gihe kitageze ku kwezi gishize, yaturutse yageze muri Argentine aturutse muri Uruguay. Biteganyijwe ko azasura imijyi itandukanye muri iki gihugu gituwe ahanini n’Abagatolika, mbere y’uko akomereza urugendo rwe muri Peru ku wa Gatatu.

