BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

U Burundi bukomeje gutumiza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 26 Nzeri 2026 saa 07:18
Iminota 2 yo gusoma1,493 Abasomye
U Burundi bukomeje gutumiza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Nubwo U Burundi bwafunze umupaka wo ku butaka buhuriyeho n’u Rwanda kuva muri Mutarama 2024, imibare mishya y’ubucuruzi igaragaza ko ibicuruzwa by’u Rwanda bikomeje kwiyongera ku isoko ry’u Burundi.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2026, u Rwanda rwohereje mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 13.39 z’amadolari ya Amerika, angana na hafi miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga arenga inshuro ebyiri agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu Burundi mu gihembwe cya mbere cya 2026, ubwo byari bifite agaciro ka miliyoni 6.55 z’amadolari. Ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2023, agaciro k’ibicuruzwa byoherejwe mu Burundi kariyongereye hafi inshuro enye.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Muri ibyo bicuruzwa harimo ibiribwa n’ibikomoka ku buhinzi bikenerwa cyane ku isoko, birimo ibigori, ifu y’ibigori, ifu y’ingano n’imyumbati, ibirayi, amata n’ibiyakomokaho, amagi n’imboga.

U Rwanda kandi rwohereza mu Burundi ibicuruzwa bikorerwa mu nganda n’ibikoreshwa mu bwubatsi, birimo sima, ibyuma, plastike, amasabune, ibikoresho by’isuku, ibinyobwa, ibirahure ndetse n’ibikoresho by’amashanyarazi.

Hari kandi ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu bindi bihugu mbere yo kubyohereza ku isoko ry’u Burundi. Muri byo harimo ibikomoka kuri peteroli, amavuta n’ibindi bicuruzwa bikorerwa mu nganda, cyane cyane biva ku masoko y’Ubushinwa n’Uburasirazuba bwo Hagati.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Ibi bituma u Rwanda ruba isoko ry’ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu, ariko kandi rukaba n’inzira inyuzwamo ibicuruzwa biturutse ku masoko mpuzamahanga.

U Burundi bwafunze umupaka wo ku butaka buhuriyeho n’u Rwanda ku wa 11 Mutarama 2024, nyuma yo gushinja Kigali gushyigikira umutwe wa RED-Tabara, wari wafashe iya mbere mu gitero cyabereye mu Burundi mu Kuboza 2023.

U Rwanda rwahakanye ibyo birego, ruvuga ko gufunga umupaka ari icyemezo cyafashwe ku ruhande rumwe kandi kibangamira imikoranire n’ubucuruzi mu karere.

Nubwo impande zombi zikomeje kutumvikana kuri bimwe mu bibazo bya politiki n’umutekano, imibare y’ubucuruzi igaragaza ko ibikenerwa ku masoko bikomeje gutuma ibicuruzwa biva mu Rwanda bigera mu Burundi.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com