Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri iki Cyumweru, itariki 8 Ugushyingo, yemeye ko politiki ye yo kwirukana abimukira baba muri icyo gihugu mu buryo butemewe n'amategeko yafashwe nk' "ikarishye cyane" n'abatora, kandi ko ashobora gukorana n'Abademokarate mu Nteko Ishinga Amategeko nshya bakagera ku masezerano ku kibazo cy'abimukira.
Mu kiganiro cye cya mbere gikomeye kuva ishyaka rye ryatakaza ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko na Sena mu matora yo hagati muri manda, Trump yavuze ko politiki ye yo kwirukana abimukira ishobora kuba ari imwe mu mpamvu zatumye Abarepubulikani batsindwa.
"Ndatekereza ko byari bikomeye cyane," ibi ni ibyavuzwe na Trump wakomeje agira ati: "Ndatekereza ko bishobora kuba bikomeye cyane, yego. Kandi hari abantu benshi bavuga ko ari byiza. Ariko abantu benshi batekereza ko bigoye cyane."
Mu kiganiro yagiranye na CBS cyatambutse ku Cyumweru, Trump yavuze ko ashobora gushaka uburyo yakoranamo n'Abademokarate.
Yagize ati: "Amasezerano yaba ari uko twagira icyo dukora. Kandi ndatekereza ko ari ikintu, ndatekereza ko ari ikintu gishoboka koko."
Trump ntabwo yatanze ibisobanuro birambuye ku bijyanye n'uko amasezerano ku bijyanye n'abimukira azaba ateye ariko nyuma gato y'ikiganiro, yashyizeho Stephen Miller, wateguye politiki ikomeye ya guverinoma ya Trump yo kwirukana abaturage, nk'umuyobozi mukuru w'ibiro bye.
Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
