Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Vladimir Putin w'u Burusiya na Xi Jinping w'u Bushinwa, mu cyumweru gitaha bazahurira mu nama y'amateka izabera i Shenzhen mu Bushinwa.
Aba bategetsi uko ari batatu bazahurira iruhunde rw'inama y’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Aziya na Pasifika (APEC).
Ni bwo bwa mbere ba Perezida ba Amerika, u Burusiya n'u Bushinwa bazaba bahuriye mu biganiro by'inyabutatu, nk'uko Perezidansi ya Amerika (White House) yabitangaje.
Biteganyijwe ko Trump, Putin na Xi bazahura ku wa 19 Ugushyingo, mu gihe inama ya APEC izaba kuva ku wa 18 kugeza ku wa 19 Ugushyingo.
Aba bayobozi batatu bagiye guhura mu gihe umubano hagati y’ibihugu byabo ufite ibibazo bikomeye ahanini kubera intambara yo muri Iran, intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’ibibazo bijyanye n’intwaro kirimbuzi.
Trump ateganya gushyira imbere ibiganiro ku kugabanya intwaro kirimbuzi, nyuma y’uko amasezerano ya New START hagati ya Amerika n’u Burusiya yarangiye muri Gashyantare uyu mwaka.
The Washington Post yatangaje ko Perezida wa Amerika ashaka ko ibiganiro bishya kuri iyi ngingo byinjiramo n’u Bushinwa.
U Bushinwa icyakora bufite intwaro kirimbuzi nke cyane ugereranyije na Amerika n’u Burusiya.
Raporo za Pentagon zigereranya ko u Bushinwa intwaro kirimbuzi zirenga 600, mu gihe Amerika n’u Burusiya buri gihugu gifite izirenga 5,000.
Ibi ni kimwe mu bituma Beijing itagaragaza ubushake bukomeye bwo kujya mu masezerano yo kugabanya intwaro kirimbuzi.
Ku ruhande rwa Amerika, umukozi mukuru wa Leta yavuze ko iyi nama itagamije guhita ivamo amasezerano akomeye, ahubwo ko ishobora kuba intangiriro y’ibiganiro ku kugabanya intwaro kirimbuzi.
Trump kandi azaganira na Putin na Xi ku ntambara yo muri Iran, ariko abayobozi ba Amerika bavuze ko intambara yo muri Ukraine itari mu ngingo ateganya gushyira imbere muri iyo nama y’inyabutatu.
Ku ruhande rwa Putin, iyi nama izaba umwanya wo kongera kwigaragaza ku rwego rw’ibihugu bikomeye ku isi.
Perezida w’u Burusiya amaze igihe afitanye umubano ukomeye na Xi Jinping, aho bombi bamaze guhura inshuro zirenga 40 kuva Xi yaba Perezida w’u Bushinwa mu 2013.
Xi Jinping na we azakira abo bayobozi mu Bushinwa, ibintu bishobora kongera kugaragaza uruhare Beijing ishaka kugira mu bibazo bikomeye by’isi.
Abasesenguzi bavuga ko iyi nama ishobora kugira uburemere bukomeye mu rwego rwa politiki n’ubutumwa itanga, nubwo nta masezerano akomeye ategerejwe kuyivamo.
Iyi nama yanatumye bamwe bayigereranya n’inama yabereye i Yalta mu 1945, ubwo abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’Abasoviyeti baganiraga ku hazaza h’isi nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Icyakora, Umuvugizi wa Kremlin (Perezidansi y'u Burusiya), Dmitry Peskov, yanze iryo gereranya, avuga ko amasezerano ashobora kuvamo i Shenzhen adashobora guhatira abandi kuyashyira mu bikorwa.


