Bwiza

Tariki ya 03 Kamena: Ibihangange byaravutse - ibyaranze uyu munsi mu mateka

amateka-numuco
Jean Claude NSHIMIYIMANA
By Jean Claude NSHIMIYIMANA
Kuwa Gatatu, 3 Kamena 2020 saa 08:56
Iminota 2 yo gusoma2 Abasomye
Tariki ya 03 Kamena: Ibihangange byaravutse - ibyaranze uyu munsi mu mateka

Ku isi yose hari ibintu bitandukanye byabaye ku munsi nk’uyu haba ku bantu babaye ibyamamare no ku bihugu.

Hari kuwa 03 Kamena 1940 u Budage bwateye igisasu mu bufaransa mu mujyi wa Paris gihitana abaturage b’abasivile harimo n’abanyeshuri.

Ku munsi nk’uyu kandi hari 1943 ubwo mu ntambara y’isi ya kabiri ubwo indege z’abanazi ziri hagati 162 na 500 zafatwaga n’u Burusiya mu rugamba rw’indege rukomeye rwaranze iyi ntambara.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Mu mwaka wa 1962 kandi ku itariki nk’iyi ya 03 Kamena indege y’u Bufaransa yo mu bwoko bwa Boeing 707 yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Paris ihitana abantu 130.

Ku itariki nk’iyi mu mwaka wa 1963 Papa John XXIII ni bwo yitabye Imana.
Mu mwaka wa 1965 ku munsi nk’uyu ni bwo umunyamerika wa mbere yagiye mu isanzure akaba yaritwaga Major Edward H. White II

Tariki ya 03 Kamena mu 1906 umwami w’u Bubiligi Leopord II yatangiye gushaka kwigarurira Congo ayita ubutaka bwe bwite.

Mu mwaka wa 1929 ku munsi nk’uyu, Chile na Peru byasinye amasezerano y’amahoro bashyiraho umupaka nyawo Peru itwara agace ka Tacna, Chile igimana Arica.


Bamwe mu bihangage bavutse kuri iyi tariki ya 03 Kamena:

Mu mwaka wa 1986 havutse rurangiranwa mu mukino wa Tennis Rafael Nadal akaba ri umunya Espagne.

Mu mwaka wa 1865 kandi kuwa 03 Kamena havutse umwami w’ubwami bw’u Bwongereza George V

Kabuhariwe muri Ruhago Mario Gotze na we yavutse kuwa 03 Kamena mu 1992 akaba ari Umudage

Raul Castro wabaye Perezida wa Cuba nawe yavutse kuri iyi tariki 03 Kamena mu 1931

Jean Claude NSHIMIYIMANA

Inkuru yanditswe na: Jean Claude NSHIMIYIMANA

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 59.