Ubuyobozi bw'ishuri rya La Colombiere ntibukozwa ibyo kwimura abana b'incuke nk'Uko Minisiteri y'Uburezi yari yabisabye ngo kuko kwaba ari ugupfunyika amazi, ingingo bamwe mu babyeyi badakozwa bakavuga ko bazitabaza minisitiri w'uburezi ngo ahagoboke.
Kubera igihe kinini gishize abana b'incuke batiga kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, MINEDUC yari yasabye ko abiga mu mashuri y'incuke bakwimurwa ariko abiga mu bindi byiciro bakazasibira.
Umuyobozi wa La Colombiere, Umubyeyi Martine we avuga ko batazimura abana kuko kwaba ari ugupfunyika amazi, ibintu ngo batazwiho. Ni mu Kiganiro na KT Radio dukesha iyi nkuru.
Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS
Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000
Yagize ati " Si ukwitaka ariko ntabwo abo bana bazimuka ahubwo bazasubira mu myaka barimo kugira ngo abarimu babiteho neza. Abana bo muri materinele zacu baba batandukanye n'ahabandi. Birazwi ko twe tudapfunyika amazi."
Ku ngingo y'impungenge z'ababyeyi batifuza ko abana babo basibira, Umubyeyi ati " Natwe twakabaye twakira abandi bana bashya mu mwaka wa mbere w'incuke, ariko ntibizashoboka, ayo ni amafaranga duhombye kuko abari basanzwemo bari kuba bimutse, hakaza abandi."
Umwe mu babyeyi avuga ko atishimiye icyemezo cya La Colombiere, avuga ko bazandikira Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Uwamaliya kuri iki kibazo. Ati " None kuki batakubahiriza gahunda ya MINEDUC? Batubwiye ko ngo twabajyana ahandi, tubajyane he? minisiteri yavuze ko abana b'incuke bimuka. Turareba ko twandikira minisitiri w'uburezi."
Sarafina Flavia umukozi muri MINEDUC avuga ko batigeze batanga itegeko ko abana bimurwa gusa ngo hashyirwamo ubushishozi hakirindwa ko abana batangira amashuri abanza bararengeje imyaka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

