Bwiza
ads

Rick Ross arafunzwe

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 1 Ukwakira 2026 saa 15:20
Iminota 2 yo gusoma
Rick Ross arafunzwe

1292571

Umuraperi w’Umunyamerika William Roberts II, uzwi cyane nka Rick Ross, yatawe muri yombi muri Miami-Dade, muri Leta ya Florida, nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bibiri bifitanye isano n’ihohoterwa ryo mu rugo.

Rick Ross yishyikirijwe polisi ku bushake bwe ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, maze afungwa akurikiranyweho urugomo rushobora gutera umuntu gukomereka bikomeye, harimo no kuniga, ndetse n’ikindi cyaha cyo gukubita.

Nk’uko amakuru y’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko yatangajwe na TMZ abivuga, uwahoze ari umukunzi wa Rick Ross yahamagaye polisi ku wa Kabiri, avuga ko uyu muraperi yamugiriye nabi mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama.

Uyu mugore yavuze ko yari asinziriye mu rugo babanagamo, Rick Ross akamukangura kubera ifoto yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko nyuma y’amakimbirane yabaye hagati yabo, yamukubise mu maso no mu gituza, ndetse aramuniga ku buryo yavuze ko atabashaga guhumeka.

Yongeye kuvuga ko yamufashe ku mutwe, akamukubita ku rukuta. Uyu mugore kandi yahaye polisi amafoto agaragaza ibikomere avuga ko yabitewe n’ibyo bikorwa.

Rick Ross yahakanye ibyo aregwa binyuze mu banyamategeko be, Steve Sadow na Bradley Horenstein. Bavuze ko umukiriya wabo “aregwa ibinyoma”

Abanyamategeko be kandi bagaragaje ko uyu mugore atatanze ikirego ako kanya, ahubwo ko yabikoze nyuma y’ukwezi kumwe.

Rick Ross yamaze kwiregura ku byaha aregwa, ahakana ko yabikoze. Kugeza ubu aracyari mu maboko y’inzego z’ubutabera, mu gihe abanyamategeko be bari gushaka ko arekurwa by’agateganyo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.