Imirwano mishya yongeye kwaduka kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 5 Ukwakira, hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) , zifashijwe n’imitwe ya Wazalendo n’abarwanyi ba AFC/M23 mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga,mirwano yatangiye kare saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 a.m.) mu gace ka Ufamandu I muri Sheferi ya Bahunde mu majyepfo ya Teritwari ya Masisi.
Iyi mirwano mishya ikurikiye igikorwa giherutse cyo kongera kwigarurira agace ka Remeka n’utundi duce dukikije ako gace, byakozwe n’ingabo za FARDC hamwe n’inyeshyamba za Wazalendo.
Amakuru, bivugwa ko yizewe agera kuri Radio Okapi aturuka muri ako gace, avuga ko abarwanyi ba Wazalendo, bafatanya na FARDC, bayobowe na James Mutayomba na Noah Maachano, bongeye kwigarurira ibirindiro byinshi byari bifitwe na AFC/M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Uduce twavuzwe by’umwihariko ni Nyakigano, Nkokwe, na Kashovu, hafi ya Kasake. Imirwano irimo no kuvugwa mu gace ka Nyamaboko I, mu Murenge wa Osso Banyungu.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, undi mutwe wa Wazalendo bivugwa ko wongeye kwigarurira imidugudu ya Changayi, Ruseme, na Kasheke.
Ni amakuru uruhande rwa AFC/M23 rutaragira icyo ruvugaho.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
