Bwiza

Prof. Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe yasohoye igitabo 'Ikiguzi cy’Urugo Rushaka Umunezero’

umuryango
TUYIZERE JD
By TUYIZERE JD
Kuwa Kabiri, 25 Mata 2023 saa 12:21
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
Prof. Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe yasohoye igitabo 'Ikiguzi cy’Urugo Rushaka Umunezero’

Prof. Pierre Damien Habumuremyi, umwanditsi w’ibitabo wabaye Minisitiri w’Intebe, yasohoye igitabo yise ‘Ikiguzi cy’Urugo Rushaka Umunezero’ kigenewe abashaka kubaka urugo n’abamaze kurwubaka.

Mu kiganiro yagiranye na BWIZA, Prof. Habumuremyi yasobanuye ko iki gitabo kigenewe gutegura abashaka kubaka urugo ibyo bagomba kwitondera kugira ngo bazagire urugo rwiza, rufite umunezero.

Ku bamaze kubaka urugo, uyu mwanditsi yagize ati: “Kigenewe kandi abubatse ingo kugira ngo abafite ibibazo bamenye ibyo bagomba kwitwararika kugira ngo ingo zabo zisubirane, naho abadafite ibibazo na bo bashobore kubyirinda.”

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Prof. Habumuremyi, ashingiye ku bushakashatsi yagizemo uruhare, avuga ko ingo zo mu Rwanda 62% zirimo amakimbirane kandi mu byiciro byose birimo iby’abize, abatarize, mu cyaro, mu mijyi, mu bayobozi no mu baturage basanzwe.

Muri ubu bushakashatsi, we na bagenzi be bibajije niba koko kubaka urugo rufite umunezero bishoboka, basanga bishoboka ariko bikaba bisaba ikiguzi, kubikorera no kubiharanira.

Iki gitabo gikubiyemo amahame 10 agaragara ku gifuniko cyacyo mu buryo bw’incamake, ibisobanuro byacyo mu buryo burambuye bikaba biri mo imbere. Prof. Habumuremyi arasaba abantu bashaka kubaka urugo n’abarwubatse kuyubahiriza yose.

Uwagishaka, yakigurira mu masomero abiri akorera mu Rwanda; Ikirezi na Caritas.

Kuri iki gifuniko cy'iki gitabo hagaragara incamake y'aya mahame 10

Kuri iki gifuniko cy'iki gitabo hagaragara incamake y'aya mahame 10[/caption]

TUYIZERE JD

Inkuru yanditswe na: TUYIZERE JD

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 7,350.