Bwiza
ads

Perezida wa Nigeria agiye gusengera igihugu muri Arabie Saoudite

iyobokamana•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 29 Ukwakira 2026 saa 12:21
Iminota 1 yo gusoma
Perezida wa Nigeria agiye gusengera igihugu muri Arabie Saoudite

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, ateganya kujya i Makkah muri Arabie Saoudite, aho azakorera umutambagiro w’idini rya Islam uzwi nka Umrah, agasengera igihugu cye ngo kigire amahoro, ubumwe, umutekano n’iterambere.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Nigeria, byifashishije amakuru aturuka mu Biro bya Perezida, avuga ko Tinubu azabanza gutaha ibikoresho bishya byaguzwe n’Ingabo zirwanira mu Kirere za Nigeria, mbere yo kuva mu murwa mukuru Abuja.

Urugendo rwe ruje mu gihe hari abantu bagaragaje impungenge ku buzima bwe. Icyakora, abafasha Perezida mu kazi bahakanye ibivugwa ko yaba agiye kwivuza, bashimangira ko urugendo rwe rugamije gusa ibikorwa by’idini.

Bavuze ko Tinubu yakoze ingendo nk’izi no mu bihe byabanzirije izindi ntambwe zikomeye muri politiki ye.

Biteganyijwe ko Perezida Tinubu azasubira muri Nigeria mu cyumweru gitaha, nyuma yo kurangiza ibikorwa bye by’amasengesho muri Arabie Saoudite.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.