Imiyoborere ya Cameroon ikomeje guteza impaka nyuma y’igihe kirekire Perezida Paul Biya amaze atagaragara mu ruhame, bigatuma hibazwa ufata ibyemezo bikomeye mu gihugu igihe adahari.
Biya w’imyaka 93 yatangiye kuyobora Cameroon kuva mu 1982. Yagarutse i Yaoundé ku wa 20 Kanama 2026, nyuma y’amezi arenga abiri yari amaze mu Burayi, ariko kugaruka kwe ntikwakuyeho ibibazo ku mikorere y’ubutegetsi.
Itegeko Nshinga riha Perezida ububasha bukomeye, burimo gushyiraho Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma, ndetse no kuba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo. Icyakora, iyo adashoboye kurangiza inshingano ze by’agateganyo, agomba guha undi muyobozi ububasha mu buryo bweruye.
Umwe mu bagarukwaho cyane mu biganiro ku miyoborere y’igihugu ni Ferdinand Ngoh Ngoh, Umunyamabanga Mukuru wa Perezidansi, wahawe uburenganzira bwo gusinya inyandiko zimwe na zimwe mu izina rya Perezida.
Impaka ku uzasimbura Biya na zo zarushijeho gukomera nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryo muri Mata 2026 ryagaruye umwanya wa Visi Perezida, uzajya ashyirwaho na Perezida. Ariko kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2026, Biya yari ataratangaza uzawujyaho.
Ibi bibazo bibaye mu gihe igihugu gihanganye n’intambara y’imitwe yitandukanyije n’ubutegetsi mu bice bivuga Icyongereza ndetse n’ibitero by’imitwe ifitanye isano na Boko Haram mu Majyaruguru.


