Bwiza

Perezida Kagame yakuyeho amahooro kuri serivisi n’ibyemezo 12

Ubukungu
TUYIZERE JD
By TUYIZERE JD
Kuwa Kane, 7 Ukuboza 2023 saa 10:12
Iminota 1 yo gusoma6 Abasomye
Perezida Kagame yakuyeho amahooro kuri serivisi n’ibyemezo 12

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho iteka rihagarika kwishyuza amahoro abantu basaba serivisi n’ibyemezo 12 zikenerwa mu nzego za Leta.

Ni iteka n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ryasohotse mu Igazeti ya Leta, nimero idasanzwe yo ku wa 05/12/2023.

Nk’uko ingingo ya 26 y'iri teka ibivuga, izi serivisi n’ibyemezo ni: iy’ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo utimukanwa, icy’umutungo w’ubutaka gitangwa na komite y’ubutaka, icy’iyandikishwa ry’ubutaka, icyo gusana inyubako, icyo kuvugurura inyubako, icyo kubaka uruzitiro, icyo kubaka mu mudugudu w’icyaro, icy’uko umuntu akiriho, icy’uko umuntu yapfuye, icyo gutwika amakara, amatafari n’amategura, icyo gusarura ishyamba n’icy’ubwishingire bw’umuntu.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Iri teka rivuga ko ikurwaho ry’amahoro kuri izi serivisi n’ibyemezo 12 ritavanaho ko ubikeneye agomba kugana inzego zibifitiye ububasha, zikabimuha.

TUYIZERE JD

Inkuru yanditswe na: TUYIZERE JD

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 7,350.