Bwiza
ads

Perezida Kagame yahaye abarimo Uwacu Julienne na Bamporiki imirimo mishya

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 27 Ukwakira 2026 saa 17:59
Iminota 2 yo gusoma
Perezida Kagame yahaye abarimo Uwacu Julienne na Bamporiki imirimo mishya

197903

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira yashyizeho abayobozi bashya mu myanya itandukanye, barimo Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Bamporiki Edouard wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 27 Ukwakira 2026 rivuga ko izi mpinduka zakozwe hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane ingingo ya 80, iya 111, iya 112 n’iya 116.

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, mu gihe Uwizeye Judith yagizwe Umusenateri.

Mu rwego rwa dipolomasi, Dr Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne, na ho Dr Uwamariya Valentine agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède.

Aba Bombi bahoze ari abanyapolitiki bafite inshingano muri Guverinoma y’u Rwanda, aho Dr Gashumba yabaye Minisitiri w’Ubuzima na ho Dr Uwamariya agakora imirimo itandukanye irimo kuba Minisitiri w'Uburezi.

Haguma Juan we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Mu rwego rw’ikoranabuhanga, Dushime Noella yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, mu gihe Ngabe Rutagarama yagizwe Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri icyo kigo.

Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI Agency) na cyo cyahawe abayobozi bashya. Twagirayezu Olivier yagizwe Umuyobozi ushinzwe Iteganyabikorwa n’Imirimo Rusange, Ingabire Jessica agirwa Umuyobozi ushinzwe Ishyirwa mu Bikorwa rya Gahunda, na ho Kayinamura Robert agirwa Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Ubufatanye.

Zigira Alphonse yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iposita, mu gihe Dr Mbarushimana Nelson yagizwe Umuhuzabikorwa Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itorero n’Umurage.

Bamporiki Edouard yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, nyuma yo kugishwa inama n’iri huriro. Bamporiki azwiho kuba yarabaye umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu no kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.