Umupadiri wo muri Ecuador witwa Patricio Alfredo Sánchez Molinari yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2026, nyuma yo kugwirwa n’umusaraba munini wari umanitse ku rukuta inyuma ye, mu gihe yari ayoboye Misa yatambukaga imbonankubone kuri interineti.
Nk’uko NBC News yabitangaje ku wa 19 Ukwakira 2026, uyu mupadiri yari ayoboye Misa muri Kiliziya Gatolika ya Church of Perpetual Relief, i Guayaquil, muri Ecuador. Yari ahagaze areba abakirisitu, ku buryo atabonye umusaraba wari umanitse inyuma ye ugwa.
Amashusho y’iyo Misa, yasuzumwe n’abanyamakuru ba NBC News, yagaragaje umusaraba munini ugwa ugakubita uyu mupadiri mu mutwe. Nyuma yaho, ntiyongeye guhaguruka, mu gihe abakirisitu bari aho bumvikanaga barira kandi basakuza, bamwe bihutira kumutabara.
Arikidiyosezi ya Guayaquil yemeje urupfu rwa Molinari, ivuga ko yari umupadiri wa paruwasi ya Church of Perpetual Relief, muri Central Vicariate.
Mu butumwa yashyize ahagaragara, Arikidiyosezi yavuze ko Molinari “yagiye mu Ngoro ya Data kugira ngo yishimire kubana na We n’ikuzo Rye.”
NBC News yatangaje ko amashusho y’iyo Misa yari yashyizwe kuri interineti yaje gukurwaho.



