Abayobozi ba Gereza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahakanye amakuru yavugaga ko umuraperi Sean “Diddy” Combs yakubitiwe muri gereza n’umunyabyaha ukomoka muri Jamaica, Christopher “Dudus” Coke, bikamuviramo kujyanwa mu bitaro.
Aya makuru yari yatangajwe n’ikinyamakuru TMZ mu ntangiriro z’iki cyumweru, kivuga ko Diddy yakomeretse bikomeye mu mutwe nyuma yo kurwana na Mafia Coke ku wa Gatanu.
Icyakora, Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe Gereza (Federal Bureau of Prisons) rwanyomoje ayo makuru, ruvuga ko ibyavuzwe bitabayeho.
Umuvugizi w’uru rwego, nk’uko ikinyamakuru Daily Mail cyabivuze, yagize ati: “Inkuru uvuga ni ibinyoma kandi ntabwo byabaye.”
Uyu muvugizi yavuze ko kubera impamvu zijyanye n’ibanga, umutekano n’imibereho y’abafungiye muri gereza, uru rwego rutajya rutangaza amakuru arambuye ku buzima bwabo muri gereza. Yemeje ko Diddy afungiye muri gereza ya Federal Correctional Institution Fort Dix kandi ko ameze neza.


