Bwiza
ads

Ouédraogo yaba yaratorotse ubutabera?

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 9 Ukwakira 2026 saa 06:04
Iminota 2 yo gusoma
Ouédraogo yaba yaratorotse ubutabera?

1256373

Idrissa Ouédraogo, uri mu rubanza aregamo umugore we Ishimwe Vestine asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba ari we se w’umwana yabyaye, yavuze ko atatorotse ubutabera, ahubwo ko yakomeje ibikorwa bye by’ubucuruzi kuko nta cyemezo cy’urukiko cyari cyamubujije kubikora

Mu mashusho yasangije abanyamakuru, Ouédraogo yagaragaye azengurutswa uruganda rutunganya amakamyo atwara imizigo, arimo ubwoko bwa Howo, agaragaza ko akomeje ibikorwa bye by’ishoramari.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko ababazwa no kumva abantu bavuga ko yahunze ubutabera kandi ari we watanze ikirego mu rukiko. Yashimangiye ko kujya mu bikorwa bye by’ubucuruzi bitavuze ko yaretse gukurikirana urubanza, anavuga ko azagaruka vuba.

Yavuze ko ibikorwa bye by’ubucuruzi bitari kubangamira ubutabera, kuko nta mucamanza wari wafashe icyemezo kimubuza gukomeza gukora imirimo ye.

Urubanza rwe na Vestine ruzakomeza

Ku wa 7 Ukwakira 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagombaga gusoma umwanzuro ku kirego Ouédraogo yatanze asaba ko hakorwa isuzuma rya ADN ku mwana Ishimwe Vestine yabyaye.

Icyakora, isomwa ry’uwo mwanzuro ryarasubitswe nyuma y’uko umunyamategeko wa Vestine ashyize inyandiko nshya muri sisitemu y’urukiko. Urubanza rwimuriwe ku wa 14 Ukwakira 2026 saa yine za mu gitondo.

Mu makuru yatangajwe n'ikinyamakuru Inyarwanda, Ouédraogo yemeye imbere y’urukiko ko yabonye ifoto y’umwana, nubwo mbere yari yaragiye avuga ko ataramubona.

Ku rundi ruhande, Vestine yavuze ko Ouédraogo ari se w’umwana kandi, nk’uko ayo makuru abivuga, ntiyigeze arwanya ko hakorwa isuzuma rya ADN.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.