Bwiza

Nyamasheke: Bwaki mu bana muri aka karere yaba ikururwa niki?

urubuga-rwabana
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
Kuwa Gatatu, 21 Nzeri 2016 saa 12:29
Iminota 1 yo gusoma1 Abasomye
Nyamasheke: Bwaki mu bana muri aka karere yaba ikururwa niki?

Mu gihe bikomeje kugaragara ko mu karere ka Nyamasheke hagaragara abana benshi barwaye bwaki, ubuyobozi bw’akaka karere butunga agatoki ababyeyi kubigiramo uruhere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko hari ababyeyi bagifite imyumvire ya kera, abandi bakavuga ko abagore bita ku bagabo babo cyane bakibagirwa abana, abandi nabo bakavuga ko ababyeyi bazinduka bajya mu kazi abana bakabanagira abakozi.
Kamali Aimé Fabien, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yagize ati “Ubworozi, imbuto n’ibindi birahari muri aka karere, ariko umubyeyi kumva ko yaha izo mbuto umwana usanga bikiri ikibazo, usanga ahubwo yita ku mugabo aho kwita ku mwana”.
Yakomeje avuga ko usanga umwana bamuhaye ikijumba gusa, akaba atahabwa igi cyangwa itunda, bikajyanwa ku isoko, ubuyobozi bw’akarere bukaba busaba ababyeyi kwita ku mirire y’abana babo.
Abana 38% bafite ikibazo cyo kugwingira 20% muri bo bakaba bagwingira bakiri mu nda za ba nyine, ibi bikabya ari ibyagaragajwe n’ikigo Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Mecky Merchiore Kayiranga

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.