Bwiza
ads

Ni nde wishe Sgt Robert Kabera muri Uganda?

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 19 Ukwakira 2026 saa 08:13
Iminota 4 yo gusoma
Ni nde wishe Sgt Robert Kabera muri Uganda?

1360601

Sgt Robert Kabera, wahoze ari umuririmbyi mu itsinda rya gisirikare rya Army Jazz Band, yasanzwe yapfuye aciwe umutwe mu Karere ka Mpigi muri Uganda, aho yari amaze imyaka igera kuri itandatu aba.

Umuvandimwe we ni we watangiye kumushakisha nyuma yo kubura amakuru ye, aza gusanga umurambo we mu gace ka Kammengo. Polisi yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abamwishe n’impamvu yabyo.

Urupfu rwa Sergeant Robert Kabera rwamenyekanye ku wa 17 Ukwakira 2026, ubwo umurambo we wabonekaga mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo, mu Karere ka Mpigi muri Uganda.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda ku wa 19 Ukwakira 2026 agaragaza ko Kabera yari amaze imyaka igera kuri itandatu atuye muri icyo gihugu, nyuma yo kuva mu Rwanda mu Ugushyingo 2020.

Kugeza ubu, impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana, kimwe n’ababa baragize uruhare muri ubwo bwicanyi. Inzego z’umutekano za Uganda zatangiye iperereza rigamije gusobanura uko byagenze no kumenya ababyihishe inyuma.

Nubwo ibyo bitamenyekanye, gusa amasaha ya nyuma ye mbere y'uko yicwa yabashije kumenyekana.

Amakuru yatanzwe n’umuryango wa Kabera agaragaza ko ku wa 16 Ukwakira 2026, yavuye i Kampala agera mu gace ka Luwala, ahagana saa moya z’umugoroba.

Yari atwawe n’umumotari wari usanzwe umutwara [amazina ye ntiyatangajwe]. Akihagera, yabanje gusuhuza umuvandimwe we, Victor Agaba, nyuma ajyana n’uwo mumotari mu kabari kari hafi y’aho yari acumbitse.

Ibyakurikiyeho ntibiramenyekana neza, ariko amakuru yo mu muryango we n’ay’umukozi w’akabari agaragaza amasaha atandukanye Kabera yaba yaragaragayeho bwa nyuma.

Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko Kabera yagarutse mu rugo ahagana saa tanu n’igice z’ijoro, agafata telefoni ye akongera gusohoka.

Ku rundi ruhande, umukozi w’akabari yari yagiyeho yabwiye abashakaga kumenya amakuru ye ko aheruka kumubona ahagana saa tatu n’igice z’ijoro.

Aya makuru ntasobanura neza aho Kabera yari ari nyuma y’ayo masaha cyangwa abo yaba yarahuye na bo. Ni kimwe mu bintu iperereza rishobora gukenera gusobanura kugira ngo hamenyekane uko amasaha ya nyuma y’ubuzima bwe yagenze.

Mu gitondo cyo ku wa 17 Ukwakira 2026, Victor Agaba yatangiye gushakisha Kabera nyuma yo kubona ko atari kumubona.

Yagiye iwe ari kumwe n’umuhungu wa Kabera, ariko bagezeyo basanga inzu ifunze.

Nyuma yo kubura amakuru ye, bakomereje ku kabari yari yagiyemo mu ijoro ryabanje. Bahasanze umukozi wababwiye ko aheruka kubona Kabera mu ijoro ryabanje.

Agaba yabanje gukeka ko umuvandimwe we ashobora kuba yaraye ahandi, maze ahitamo kwikomereza imirimo ye isanzwe.

Icyo gihe, nk’uko amakuru yatangajwe na ChimpReports abivuga, ntibari bamenye ko Kabera yari uamaze kwicwa.

Ahagana saa munani z’amanywa ku wa 17 Ukwakira, umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Luwala yamenyesheje abaturage ko hari umurambo w’umuntu wabonetse waciwe umutwe.

Aya makuru yahise atuma Agaba ajya ahabonetse uwo murambo kugira ngo amenye niba atari uw’umuvandimwe we yari amaze amasaha ashakisha.

Agezeyo, yaje kumenya ko ari Kabera. Yabashije kumumenya ashingiye ku nkovu yari afite ku gikumwe cy’ukuboko kw’iburyo, ndetse no ku nkweto zari hafi y’aho umurambo wabonetse.

Kuba umuvandimwe we yaramumenye bishingiye kuri ibyo bimenyetso byafashije umuryango kumenya ko ari we wari wapfuye.

Icyakora, amakuru yatangajwe ntasobanura neza aho Kabera yiciwe, igihe nyirizina yiciwe cyangwa uko umurambo we wagejejwe aho waje kuboneka.

Mu gihe inzego z’umutekano zatangiye gukurikirana iby’urupfu rwa Kabera, abashinzwe iperereza basanze hafi y’aho umurambo wabonetse harimo ibintu bishobora gufasha mu iperereza.

Muri byo harimo inkoni nini, bikekwa ko ishobora kuba yarakoreshejwe mu kumukubita, amacupa abiri y’inzoga n’inkweto za nyakwigendera.

Ibyo bikoresho byagaragaye aho umurambo wabonetse bishobora gufasha abashinzwe iperereza gusobanukirwa ibyabereye aho hantu.

Icyakora, amakuru yatangajwe ntagaragaza niba hari ibizamini bya gihanga byamaze gukorwa kuri ibyo bikoresho cyangwa niba hari ikindi kimenyetso cyabonetse gishobora gufasha kumenya uwakoze icyaha.

Nta makuru kandi aratangazwa agaragaza niba hari abantu babonye Kabera mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwe cyangwa niba hari abamushinja kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Polisi yo mu gace ka Kammengo, ifatanyije n’abashinzwe iperereza i Kampala, yatangiye gukurikirana urupfu rwa Kabera.

Iperereza rigamije kumenya uko yishwe, igihe nyirizina yiciwe, abantu yaba yarahuye na bo mbere y’urupfu rwe n’impamvu yaba yatumye yicwa.

Kugeza ubu, nta muntu uratangazwa nk’ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe, kandi nta mpamvu y’ubwo bwicanyi iramenyekana.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.