BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Netanyahu yahuriye n’uruva gusenya mu Nteko Rusange ya Loni

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 25 Nzeri 2026 saa 02:27
Iminota 1 yo gusoma77 Abasomye
Netanyahu yahuriye n’uruva gusenya mu Nteko Rusange ya Loni

168135

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahuriye n’uruva gusenya mu Nteko Rusange ya Loni ubwo yageraga kuri podium kugira ngo atange ijambo bikarangira abahagarariye ibihugu byinshi bahise basohoka mu cyumba, abandi bakomeza kumwamagana.

Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026, ubwo abayobozi b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma bari bateraniye i New York mu nama ya 81 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Netanyahu akigera kuri podium, habaye uruvange rw’amajwi y’abamwamagana, abamushyigikiye n’abasohoka mu cyumba.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Amashusho y’ibyabaye yagaragaje ko nyuma y’aho abahagarariye ibihugu benshi basohotse, imyanya myinshi isigara irimo ubusa.

Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, Khalilur Rahman, yakomeje gusaba ko mu cyumba hagaruka ituze.

Netanyahu na we yahise asubiza abari basohotse, abita “ibigwari mu byerekeye amahame”, anasaba n’abandi bari bagisigaye bashaka gusohoka kubikora.

Ati: “Niba hari ibindi bigwari mu byerekeye amahame batarasohoka muri iki cyumba, ndabasaba ko byasohoka.”

Nubwo abahagarariye ibihugu benshi basohotse, Netanyahu yakomeje ijambo rye, avuga ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho ndetse anasubiza ibirego bishinja igihugu cye ibyaha mu ntambara yo muri Gaza. Israel ihakana ibyo birego.

Hanabaye imyigaragambyo ikomeye hanze y’icyicaro cya Loni i New York, aho abantu benshi bigaragambije basaba ko intambara yo muri Gaza ihagarara. Abantu barenga 100 batawe muri yombi nk’uko The Guardian yabitangaje.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.