Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye icyemezo cya Congo Kinshasa cyo gukura umukandida wayo mu matora y’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, gusa anenga kuba icyo gihugu ku bwo guhitamo gushyigikira umukandida wa Romania, aho gushyigikira umwe mu bakandida b’Abanyafurika.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nduhungirehe yavuze ko kuba RDC yiteguye gukura mu matora kandidatire ya Juliana Amato Lumumba bishobora gufasha kugera ku bwumvikane bushyigikira Louise Mushikiwabo w’u Rwanda.
Ati: "Ibi ni ibintu byiza, kandi nizeye ko bizafasha kugera ku bwumvikane bushyigikira umukandida ufatwa nk’ufite amahirwe yo gutsinda, Louise Mushikiwabo."
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko icyemezo cya RDC ari intambwe nziza, kuko gishobora gukuraho imvugo yavugaga ko uyu muryango udakwiye “gufatwa bugwate” n’amakimbirane ari hagati ya RDC n’u Rwanda, binyuze ku bakandida b’ibihugu byombi.
Icyakora, Nduhungirehe yanenze icyemezo cya RDC cyo gushyigikira Dacian Cioloș wo muri Romania, aho gushyigikira umwe mu bakandida babiri b’Abanyafurika basigaye bahatanira uwo mwanya.
Ati: "Icyakora, kuba RDC yatangaje ko ishyigikiye umukandida wa Romania, Dacian Cioloș, aho gushyigikira umwe mu bakandida babiri b’Abanyafurika basigaye, ni ukurenga ku buryo bweruye icyemezo cyerekeye kandidatire z’Abanyafurika mu nzego mpuzamahanga cyafashwe n’Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ubwo yari iteraniye i Addis Abeba ku wa 28 n’uwa 29 Nyakanga 2026."
Nduhungirehe yavuze ko AU yasabye ibihugu 27 bya Afurika bigize Francophonie guhitamo umwe muri abo bakandida, kugira ngo umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ukomeze kuba ku mugabane wa Afurika.
Yasabye ibihugu bigize AU kuzirikana iki kibazo.
RDC yatangaje ko yakuye kandidatire ya Juliana Amato Lumumba mu matora, inavuga ko ishyigikiye Dacian Cioloș nyuma y’ibiganiro yagiranye na Romania.
Mu itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yayo, yasobanuye ko icyo cyemezo kigamije gufasha kugera ku bwumvikane mu muryango wa Francophonie.


